Igitego cya Ndikumana Asman mu minota ya nyuma y'umukino, yafashije Rayon Sports kubona inota rimwe kuri Gicumbi FC mu mukino banganyije 1-1.
Wari umukino w'umunsi wa 9 aho Gicumbi FC yari yakiriye Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na AS Kigali 2-0.
Iyi kipe yambara ubururu n'umweru yari yaje ishaka gutsnda ngo yiyunge n'abafana itsinda Gicumbi FC.
Nyuma yo gusesa inzego za Rayon Sports kubera ibibazo byari mu miyoborere, ni wo wari umukino wa mbere wa Perezida Murenzi Abdallah urimo kuyobora inzibacyuho mu gihe cy'amezi 3.
Mu minota ya mbere y'umukino Gicumbi FC ni yo yari yihariye umukino igenda irema uburyo butandukanye ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bubyitwaramo neza.
Muri iki gice cya mbere Rayon Sports amahirwe yabonye akomeye ni ayo ku munota wa 29 aho Youssou Diagne yisanze arebana n'umunyezamu ariko umupira uri ku kaguru k'ibumoso agerageje gutera bawukuramo usanga Adama Bagayogo ateye unyura hejuru y'izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ishyira igitutu kuri Gicumbi FC ariko gutsinda biragorana.
Ku munota wa 55 Gicumbi FC yakoze impinduka akuramo umunyezamu Heritier wagize imvune hinjiramo Itindiho Agape.
Mu buryo busa n'ubutunguranye, Gicumbi itari yagaragaye cyane mu gice cya kabiri yabonye igitego ku munota wa 62 cyatsinzwe Rubuguza Jean Pierre.
Rayon Sports yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego, ku munota wa 67 Sindi Paul Jesus yahinduye umupira imbere y'izamu ariko habura ushyira mu izamu.
Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 68, Ishimwe Fiston aha umanya NdikumanaAsman.
Uyu rutahizamu w'umurundi yaje nk'umucunguzi kuko yaje kwishyurira Rayon Sports ku munota wa 85, ni igitego yatsinze n'umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yatewe na Tony Kitoga. Umukino warangiye ari 1-1.
Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa 5 n'amanota 14 ku rutonde rutobowe na Police FC na 21, Gasogi United yatsinze Amagaju ni iya kabiri n'amanota 18.
Uko indi mikino y'umunsi wa 9 yageze
Ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025
Gorilla FC 0-1 Kiyovu Sports
Ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025
Etincelles FC 1-1 Mukura VS
AS Kigali 1-1 APR FC
Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025
Gicumbi FC 1-1 Rayon Sports
Amagaju 0-1 Gasogi United
Rutsiro FC 0-1 AS Muhanga
Ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025
Marines vs Bugesera FC
Police FC vs Musanze FC
Al Merreikh vs Gorilla FC
Source : http://isimbi.rw/nta-nkuru-rayon-sports-yanganyije-na-gicumbi-fc-amafoto.html