Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yasabye imbabazi abakunzi b'iyi kipe kubera umusaruro bamaze iminsi bagaragaza, abizeza ko bagomba kubahoza amarira ku mukino wa Rayon Sports kuko barimo kuwitegura nk'umukino wa nyuma.
Niyomugabo yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru cya nyuma y'imyitozo yabaye ku wa Gatatu yabereye i Shyorongi, aho yavuze ko umukino wose baba bagiye gukina bawufata nk'umukino wa nyuma ndetse bagashyiramo imbaraga zabo zose.
Ati ' Si ukuvuga ngo ni imibare kuko twe umukino wose tugezeho tuba tugomba kuwutegura nk'aho ari umukino wa nyuma kuko tuba dukeneye amakosa atatu . Rero umukino wo ku wa gatandatu tugiye gushyira hamwe nk'ikipe, abatoza n'ubuyobozi kugira ngo twitware neza.'
Yaniseguye kandi ku bafana b'iyi kipe yambara umukara n'umweru nyuma y'uko batagize intangiriro nziza z'uyu mwaka w'imikino, gusa yabijije ko bagiye kwisubiraho bahereye ku mukino bafitanye na Mukeba.
Ati 'Abafana bihangane ntabwo bimeze neza ⦠Umufana aho ari hose, aho ava akagera aba yifuza intsinzi, ntabwo aba yifuza kunganya cyangwa gutsindwa. Mu mupira habamo ibyawo, ariko icyo nababwira batwihanganire natwe ni inshingano zacu tugomba gukomeza gusunika tugatanga imbaraga zose tugaruka mu bihe byiza twahozemo.'
Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26 ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro.
APR FC iheruka kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wabereye mu karere ka Rubavu. APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa munani n'amanota 8 ku rutonde rw'Agateganyo rwa Shampiyona ni mu gihe Rayon sports ari iya kabiri n'amanota 10..
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW