Nyuma y'amezi abiri yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles, Umuhanzi Niyo Bosco yamaze kuvuga ko ubukwe bwe buzaba tariki ya 16 Mutarama 2026.
Ibi uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yasabye abantu kumenya ko tariki ya 16 Mutarama 2026 yamaze kuyifata ari bwo azakora ubukwe n'umukunzi we Mukamisha Irene.
Iyi Save The Date yayikurikije amagambo agira ati "Imana izaha umugisha umunsi tuzahaniranaho indahiro yo kubana iteka ryose n'ibihamya by'urukundo rwacu rwa nyarwo ku wa 16 Mutarama 2026."
Tariki ya 17 Nzeri 2025 mu birori bibereye ijisho nibwo Niyo Bosco yasabye umukunzi we Mukamisha Irene ko yazamubera umugore undi arabyemera amuha urutoki amwambika impeta y'urudashira.
Tariki ya 9 Nzeri 2025 ni bwo bwa mbere Niyo Bosco wakunzwe mu ndirimbo nka "Ubugenza Ute", "Buriyana", "Babylon", "Urugi" n'izindi yagaragaje umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, amwifuriza isabukuru y'amavuko anavuga ko yabonye uwo umutima we wakundaga by'ukuri.
Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi b'Abanyarwanda bakunzwe cyane, bitewe n'ubuhanga bwe mu muziki ndetse n'ubutumwa bwimbitse buri mu ndirimbo ze.
Source : http://isimbi.rw/niyo-bosco-yashyize-hanze-amatariki-y-ubukwe-bwe.html