Amakuru yagiye hanze avuga ko urukundo rwa rutahizamu wa FC Barcelona Lamine Yamal n'Umuraperikazi ukomoka muri Argentine, Nicki Nicole rwashyizweho akadomo n'umunyamidelikazi Anna Gegnoso.
Ibi byatangajwe n'umunyamakuru witwa Javier de Hoyos, aho abicishije kuri shene ya Youtube yasomye ubutumwa bwa Yamal amwemerera ko urukundo rwe na Nicki rwamaze kurangira.
De Hoyos yagize ati 'Lamine yambwiye ko batakiri kumwe kandi ko nta by'ubushurashuzi byabaye.'
Yakomeje avuga ko urugendo Yamal yagiriye mu Butaliyani rutari rufitanye isano n'itandukana rye na Nicki.
Icyakora, nubwo Yamal yahakanye ko yaba yaraciye inyuma Nicki, amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko ashobora kuba yarabonanye n'umukobwa w'Umutaliyani witwa Anna Gegnoso, ufite imyaka 20 y'amavuko.
Anna azwi cyane nk'umukunzi w'umupira w'amaguru ndetse aherutse kugaragara areba umukino wa Barcelona yakinnyemo na Las Palmas mu mwaka ushize.
Ibi byongera gukaza ibihuha byo kuba Yamal ashobora kuba yaryamanye na Anna ubwo aheruka muri Milan mu kwezi gushize.
Mu butumwa Nicki w'imyaka 25 yanditse, yasobanuye ko itandukana ryabo ritatewe no kuba Yamal w'imyaka 18 yaba yaramuciye inyuma.
Ati 'Iyo umuntu ambeshya cyangwa akanca inyuma, mba uwa mbere mu kubivuga ku mugaragaro.'
Anna Gegnoso, usanzwe afite abamukurikira barenga ibihumbi 700 kuri Instagram na miliyoni 1.7 kuri TikTok, asanzwe ari umufana ukomeye cyane w'umukinnyi witwa Khvicha Kvaratskhelia, ukomoka muri Goergia, ubu ukinira Paris Saint-Germain.
Yigeze no gushyira ifoto kuri konti ye yambaye umupira wa Kvaratskhelia ufite nimero 24, yandikaho amagambo agira ati: 'Urabizi ko nkukunda.'
Nubwo nta gihamya gifatika kirerekana ko Anna na Yamal baryamanye, amafoto, ingendo n'ubutumwa bukomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga byongeye gutera ibibazo mu mitima y'abakunzi b'ibi byamamare.
Lamine Yamal na Nicki nta n'umwe urashaka kugira icyo avuga ku mpamvu nyamukuru yatumye batandukana.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW