Nyuma yo gutabaza asaba ko bamufasha bagacyura Teta Sandra kuko agiye kumwica, umugabo we Weasel yamuteye imitoma amwibutsa urwo amukunda mu gihe yizihiza isabukuru y'Amavuko.
Ni amagambo yatangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko umunsi bamaranye aba yumva ari umugisha kuri we.
Ati 'Isabukuru nziza mwamikazi w'umutima wanjye, buri munsi tumarana mba numva ari umugisha kuri njye, uri inshuti yanjye magara, imbaraga zanjye n'impamvu ituma mpora mwenyura. Warakoze kuba wowe kandi ngukunda birenze ibyo amagambo yasobanura.'
Mu minsi ishize hari induru mu rugo rwabo bishingiye ku makimbirane bakunda kugirana aho mu minsi ishize Teta Sandra yagonze umugabo we ajya no mu bitaro biba ngombwa ko bamubaga.
Nyuma bongeye kugaragara biyunze, Weasel avuga ko nta kibazo bafitanye, gusa bidateye kabiri hongeye kujya hanze amashusho byongeye byadogereye mu rugo rwabo, Weasel arimo atabaza avuga ko Sandra ashaka kumurangiza ngo bamufashe bamucyure mu Rwanda.
Iyo ibibazo bibaye hagati yabo benshi baba bumva ko bagiye gutandukana byarangiye ntakizongera kubahuza ariko iyo bukeye, urukundo ruba rwongeye rwatoshye hagati yabo.