Nyuma y'imyaka irenga itatu, Kwizera Olivier yongeye guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu Amavubi igiye gukora umwiherero hashakwamo abakinnyi bashoboye.
Ni ku rutonde rw'abakinnyi 25 umutoza Adel Amrouche yahamagaye bagomba gukora umwihorero w'iminsi 4.
Ni nyuma y'uko muri uku kwezi kwa 11 nta mukino wa gicuti Amavubi azakina kuko utateguwe ahubwo hategurwa umwihero wo gukoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyona y'u Rwanda umwiherero aho bazakoreshwa igeragezwa kugira ngo barebe uko bahagaze mu buryo bwa tekinike ndetse no mu buryo bw'imbaraga (Technical&Fitness tests).
Mu bakinnnyi bahamagawe gutungurana kwabayemo ni umunyezamu Kwizera Olivier udafite ikipe kuri ubu waherukaga mu Mavubi 2022.
Rayon Sports ikaba ifitemo umukinnyi umwe rukumbi ari we Sindi Paul Jesus. Abandi bahamagawe bwa mbere barimo Niyo David, Uwineza Rene, Ntwari Assuman ba Kiyovu Sports, Mutijima Gilbert wa Rutsiro FC.
Uyu mwiherero uteganyijwe guhera tariki ya 13 Ugushyingo kugeza tariki ya 16 Ugushyingo 2025.