Abanyakenya bakomeje kugaragaza kutishimira urugendo rw'umuhanzi Harmonize muri iki gihugu ndetse bari gupanga kutitabira ibitaramo agiye kuhakorera, ni nyuma yo kumushinja gushyigikira Perezida Samia Suluhu mu matora y'umukuru w'igihugu yaranzwe n'imvururu.
Mu mezi ashize, u Rwanda n'ibihugu bituranyi byakurikiranaga uko muri Tanzania habaga imyigaragambyo ikomeye mu gihe cy'amatora yaje guhagarikwa n'inzego z'umutekano, bikavugwa ko abantu benshi bahasize ubuzima.
Uyu muhanzi uzwi nka Konde Boy, yigeze kwitabira ibikorwa by'ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) mu gihe cy'amatora, ndetse anashishikariza abafana be gutora Samia, ibintu bitakiriwe neza n'abatari bake muri iki gihugu.
Ibyo byabaye intandaro y'uburakari bw'abaturage ku bahanzi bashyigikiye ubutegetsi, harimo na Harmonize ubwe.
Hari n'aho ibikorwa by'ubucuruzi bw'abahanzi bagenzi be bwahungabanyijwe, ibi birimo nko gutwika iduka ry'umuraperi Billnass, ndetse hari na bamwe mu baturage bagaragaraga bemeza ko bifuza kugirira nabi Diamond Platnumz na Ali Kiba.
Kuwa Kabiri, tariki 18 Ugushyingo, nibwo Harmonize yageze i Nairobi, ariko aho kwakirwa neza, yahasanze amagambo akomeye amushinja kuba yaracecetse igihe abaturage bo mu gihugu cye bari mu bibazo.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yamwerekanye ari mu modoka ya Mercedes-Benz G-Wagon y'akataraboneka, aherekejwe n'izindi G-Wagon ebyiri na Toyota Land Cruiser, avuye ku kibuga cy'indege cya Jomo Kenyatta.
Nubwo atigeze icyo atangariza itangazamakuru ku mushinga mushya wa album ye, gusa mbere yaho yari yavuze ko umwaka wamugoye cyane kubera ibikorwa byo kwamamaza n'amatora yabaye mu gihugu cye.
Abanyakenya benshi bahise batangaza ko bashobora kutitabira ibitaramo bye nk'uburyo bwo kugaragaza ko baharanira uburenganzira bw'abaturanyi babo bo muri Tanzania.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagize bati 'Ntitwemera abaza hano nyuma yo guceceka igihe abantu babo bicwaga.'
abandi bongera bati 'Kenya ntikwiye kuba ubuhungiro bw'abahanzi batatinyutse guhagarara ku ruhande rw'abaturage babo.'
Hari n'abavuze ko kuba Harmonize yaje muri Kenya ari uko adashobora gutaramira iwabo nyuma y'amatora.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/harmonize-akomeje-kwatswaho-umuriro-kubera-perezida-samia.html