Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shabani yavuze ko kuba Rayon Sports iheruka kunyagirwa na APR FC atari iturufu Gikundiro izitwaza ku mukino bafitanye kuko nabo bamaze iminsi batitwara neza, ngo zizaba ari Intare 2 zakomeretse.
AS Kigali ikomeje imyiteguro yitegura umukino w'umunsi wa 8 iyi kipe ifitanye na Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025.
Umutoza wa AS Kigali, Shabani akaba avuga ko biteguye neza uyu mukino kandi bizera ko bazawitwaramo neza kuko abakinnyi be ubushobozi barabufite rero nta kintu kizababuza kuba bakwegukana amanota 3.
Shabani avuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza ifite abakinnyi beza nubwo bishobora kubaho igasitara ariko iri mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona.
Ati "Rayon Sports ntabwo ari ikipe mbi ushobora kuyitsinda cyangwa ikagutsinda ariko iyo urebye umukinnyi ku mukinnyi ntabwo wavuga ko ari abakinnyi babi, wenda bari bafite n'izindi mvune ariko amakuru mfite ni uko bashobora kuba baragarutse byaba ari byiza kuri bo kuko bazabafasha no mu mikino iri imbere, ni ikipe nziza ishobora gusitara ariko iri mu makipe ahatanira shampiyona muri iki gihugu."
Ku kuba adatewe ubwoba n'uko Rayon Sports iheruka gutsindwa na APR FC 3-0 izaza ifite umujinya ishaka kuwubatura, yavuze ko gutsindwa kwa Rayon Sports ari ibisanzwe kuko nabo bamaze iminsi batitwara neza bityo bazahangana.
Ati "Kuba yaratsinzwe ibyo ni ibintu bisanzwe kuko natwe aho turi ntabwo tuhishimiye, niba Intare yakomeretse ubwo ni Intare ebyiri zakomeretse rero uzaba ari umukino mwiza icyo twifuza ni amanota 3, uzaba ari umukino mwiza twese twifuza gutsinda."
Yavuze ko kandi abakinnyi afite muri iyi kipe bahoze bakinira Rayon Sports barimo Tuyisenge Arsene, Rudasingwa Prince na Mitima Isaac ari bamwe mu ntwaro azifashisha kuko bazaba bakeneye kwereka aho bavuye ko bagishoboye.
Nyuma y'imikino y'umunsi wa 7, Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n'amanota 13 aho yatsinze imikino 4 ikanganya 1 igatsindwa 2, ni mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa 14 n'amanota 5 aho yatsinze umukino 1 ikanga 2 igatsindwa 4.
Source : http://isimbi.rw/gutsindwa-kwa-rayon-ni-ibisanzwe-ubwo-ni-intare-2-zakomeretse-umutoza-wa-as.html