Hari igihe Rayon itsinda igitego Police FC ukabona umupolisi arishimye - Umuvugizi wa Polisi ku bapolisi bafana andi makipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko nta gitangaza kirimo kuba umupolisi yaba afana indi kipe kuko bijya binabaho cyane ko yavutse benshi hari izo bihebeye.

Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho yabajijwe niba n'abapolisi baba bemerewe gufana andi makipe cyangwa baba bategetswe gufana Police FC n'andi makipe ya Polisi.

ACP Rutikanga Boniface yavuze ko hari igihe umupolisi ayifana kuko ari ye ariko afite n'indi kipe yihebeye cyane ko bijya bibaho, Police FC bakayitsinda igitego ukabona umupolisi arishimye ariko agahita yigarura.

Ati "Hari igihe uyifana kuko ari iyawe ariko Police FC ishobora kuba yaraje hari abamaze gufata izo bafana. Rero ntibigutangaze kuba mwaba mwicaye aha Police FC irimo ikina na Rayon, Rayon yatsinda ukabona umwe muri mwe arasimbutse agahita yibuka ati 'eeeh'."

Yavuze ko nta kibazo kibirimo kuba umupolisi yafana indi kipe yakuze akunda bitewe n'icyamukuruye kuri yo ubundi Police FC yo baguhuzwa no kuba ari ikipe y'igipolisi.

Ati "Ariko turabyemera biriho, ashobora kuba afana Police FC ariko afite n'indi kipe afana, APR FC, Rayon cyangwa Kiyovu Sports, ngira ngo izo 3 ni zo zikomeye, hari n'abafana Mukura VS bitewe n'amateka bafitanye nayo wenda bitewe n'aho bavuka. Ariko uwo mwanya tubana nabo ariko tubacungiye umutekano, ahari imyidagaduro tuhaba tubacungiye umutekano ariko tunidagadura."

Ngo kwidagadura biremewe muri Polisi ariko bigakorwa mu mwanya wabyo, ntawe bategeka ikipe agomba gufana cyangwa icyo akora kimushimisha.

ACP Rutikanga Boniface yavuze ko umupolisi gufana indi kipe nta kibazo kirimo



Source : http://isimbi.rw/hari-igihe-rayon-itsinda-igitego-police-fc-ukabona-umupolisi-arishimye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)