Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yahishuye ko atari umukunzi w'indirimbo z'inkundo ahubwo ari umufana w'indirimbo zirimo ubutumwa bw'ubuzima zitera abantu imbaraga no kumva ko nta nzira y'ubusamo ibaho.
Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI cyagurutse ku bintu byinshi yaba imikorere ya Polisi y'u Rwanda, uburyo bakorana n'izindi nzego zirimo RIB n'ibindi.
ACP Boniface Rutikanga avuga ko iyo ananiwe cyangwa afite 'Stress' akora Siporo, akajya muri Gym ariko na none anambara 'headphones' akumva indirimbo kuko biramufasha cyane.
Muri iki kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko nubwo yumva indirimbo ariko na none adakunda indirimbo z'inkundo ahubwo iz'ubuzima.
Ati "Numva abahanzi benshi pe, ariko ngira indirimbo zindyohera. Ntabwo nkunda indirimbo z'inkundo, oya ntabwo nzikunda ariko nkunda indirimbo zirimo ubutumwa bw'ubuzima."
Yahise atanga urugero rw'imwe mu ndirimbo akunda aho yavuze ku butumwa buri mu ndirimbo 'Nywe' ya Nel Ngabo.
Ati "Injyana ishobora kuba Rap cyangwa ikaba Afro, ariko hari ukuntu ntabasha kubitandukanya ugasanga umuntu yavanze Rap n'indi njyana bibyaye umuziki mwiza, ariko reka nkuhe urugero rw'indirimbo imwe y'uyu musore, yitwa nde... Ariko reka nkubwire amagambo ayigize urahita umumenya."
"Indirimbo ndagira ngo wumve amagambo arimo, wumve umuziki nkunda ubutumwa buba burimo, yaravuze ati 'twavuye ibyuya batureba, dutigita bo bakiryamye, iyi mihanda iradukanda turi gushaka imikanda none muravuga ngo nywe'. Urumva nta miteto iri muri iyo ndirimbo."
Yavuze ko akunda indirimbo nk'izo zirimo ubutumwa bw'ubuzima ariko ugiye kuvuga ngo "Ndagukunda nzapfa ejo, oya rwose ntabwo nzikunda."
Yanemeje ko Nel Ngabo yamwemeje kuko n'indirimbo ye yakoranye na Fireman yitwa 'Muzadukumbura' nayo yayikunze cyane kuko nayo harimo ubutumwa buri wese yakunda.
Source : http://isimbi.rw/umuvugizi-wa-polisi-yavuze-ubwoko-bw-indirimbo-akunda-ubutumwa-buba-burimo.html