Burna Boy yongeye kuvugisha imbaga nyuma yo gutangaza ko yamaze igihe kinini cy'ubuzima bwe azenguruka amadini ashakisha ukuri kwihishe mu kubaho ku Imana n'ibijyanye nayo ariko amaso agahera mu kirere kugeza ubu.
Uyu muhanzi w'Umunya-Nigeria uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats, yagarutse ku rugendo rwe rwo guhindura amadini no gushakisha ukuri ku birebana n'imyemerere.
Mu kiganiro yagiranye na Plaqueboymax, Burna Boy yavuze ko yavutse ari Umukristo kuko ababyeyi be n'ahantu yakuriye hose ari byo bemeraga.
Nyuma y'igihe, yafashe umwanzuro wo kwinjira mu idini ya Islam ndetse agenda asoma n'amahame y'andi madini atandukanye ashaka gusobanukirwa byimbitse icyo ukwemera ari cyo.
Yagize ati 'Navukiye mu bakristo, nyuma nza kuba Umusilamu, ngerageza gusoma iby'amadini yose. Ariko uko ngenda mbishakisha ni ko nkomeza kujijwa kurushaho. Icyo nzi neza gusa ni uko hari ikintu kinsumba kimbwira ko ntari njyenyine. Iyo nsenze numva amasengesho yanjye yumviswe.'
Nubwo yari afite icyizere ko azabona igisubizo cyimwumvisha neza aho ukuri kuri, avuga ko uko yagendaga agerageza gusobanukirwa ari na ko ibintu byarushagaho kumuyobera.
Ati 'Idini ni nk'uburyo bwo kugenzura abantu. Mu bushakashatsi bwanjye buri gihe nasangaga hari ihame rya siyansi rihabanye n'ibyo mu bitabo by'amadini. Ariko byose usanga bifitanye isano n'izuba, aho ibintu byose bituruka mu bubiko bwaryo.'
Burna Boy yakomeje avuga ko nubwo adashobora kwiyumvisha neza ishusho y'ukuri ku Mana, yumva hari ikintu gikomeye kirenze umuntu kimurinda kandi kimuyobora.
Yakomeje agira ati 'Ndi umuntu wumva ibintu mu buryo bwa roho. Nzi neza ko turi ibiremwa, kandi niba turi ibiremwa koko, bivuze ko hari Umuremyi. Gusa buri wese afite ibisobanuro bye bitandukanye, ari na byo bikomeza kunyobera.'
Muri iyi minsi ni Burna Boy usa nk'aho ari mu karuhuko mu muziki nyuma y'uko mu mpeshyi itambutse ashyize hanze alubumu ye yakunzwe cyane yise 'No Signs of Weakness' igaragaraho benshi mu bahanzi b'amazina akomeye mu muziki mpuzamahanga barimo Shaboozey, Mick Jagger, Travis Scott n'abandi .
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW