Bulldogg afite inzozi zo kuba Minisitiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Bulldogg yatangaje ko afite inzozi zo kuzaba umuyobozi mu nzego za leta zifata ibyemezo ndetse anahishura imbamutima ze nyuma yuko Minisitiri Uwihanganye Jean de Dieu ahishuye ko ari umufana we.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuruISIMBI, Bulldogg yashimangiye ko uko ibihe byagiye bisimburana ariko nawe yagerageje guhindura byinshi mu myitwarire ye bishobora kuzamufasha kugera ku nzozi ze zo kuzaba umwe bagize guverinoma cyangwa undi mwanya wose ufata ibyemezo.

Yagize "Mbere wasangaga iyo umuntu yabaga ari kuvuga yakundaga gukoresha slang..(imvugo z'imihanda), umuntu akambara mu buryo bwa kirara gusa ubu ntabeo ariko bikimeze kuko hari abantu bashobora kugufata uko utari. Kandi natwe dukeneye gukura mu mitekerereze … Ese kubera iki nanjye ntazajya gukora mu nteko ishinga amategeko cyangwa muri Minisiteri runaka?"

Kemozera uherutse gutangazwa na Minisitiri Uwihanganye nk'umuhanzi yemera, yavuze ko umubano we n'uyu muyobozi wahere+ye kera ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda cyari i Butare, undi nawe ari umunyamakuru kuri radiyo Salus.

Ati 'Mbere na mbere ndabanza gushimira Minisitiri Jado (Uwihanganye) kuko mu gihe twabanye ndi muri Kaminuza yari nk'umwalimu wanjye mu buzima, ankebura, akamfasha kumenyekanishiriza indirimbo zanjye kuri Salus aho yakoraga kandi ntekereza ko na nyuma yaho nubwo yaje guhabwa izindi nshingano twakomeje kuba inshuti.'

Bulldogg witegura gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yise 'impeshyi 15' yanerekanye ko ari ingenzi ku iterambere ry'umuhanzi uwo ari wese kugira undi muntu ukomeye utera intambwe akamushimira ibyo akora.

Uwihanganye kuri ubu usanzwe ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezi yamenyekanye cyane ari Umunyamakuru n'Umushyushyabirori, yize mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu bijyanye n'ubwubatsi akomereza muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza aho mu 2013 yahasoreje amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y'ubwubatsi ndetse ahembwa muri 15 b'abahanga baharangije.

Bulldogg yavuze ko yifuza kuzaba Minisitiri

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/bulldogg-afite-inzozi-zo-kuba-minisitiri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)