Bigoranye APR FC yatsinze Marines, Ouatara agarukakana imbaraga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsindwa na Musanze FC mu mukino w'umunsi wa 7, APR FC benshi bari biteze ko iri buze kwihorera kuri Marines FC.

APR FC ntabwo yoroheye n'uyu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa mbere kitakiniwe igihe kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika.

Igice cya mbere cy'umukino Marines FC yarushije APR FC mu buryo bugaragara aho yanabonye penaliti ku munota wa 26 ku ikosa ryakozwe na Nshimiyimana Yunusu maze Mbonyumwami Taiba ayiteye Ishimwe Pierre awukuramo.

APR FC yaje gukora impinduka itateguye aho Nshimiyimana Yunusu yavuyemo kubera imvune hajyamo Aliou Suane.

Marines FC yari yarushije APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 45 cyatsinzwe na Mbonyumwami Taiba ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

Marines n'ubundi yagarutse ubona ishaka igitego cya kabiri ndetse n'ubusatirizi bwayo bunanirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye.

APR FC yaje gukora impinduka Cheikh Djibril Ouatara waherukaga mu kibuga muri Nzeri 2025 kubera uburwayi yasimbuye William Togui Mel, Mugisha Gilbert yahaye umwanya Iraguha Hadji ni nako Hakim Kiwanuka yahaye umwanya Denis Omedi.

Izi mpinduka zafashije APR FC kuko ku munota wa 70 APR FC yishyuye iki gitego cyatsinzwe Denis Omedi ku mupira yari ahawe Cheikh Djibril Ouatara.

APR FC yakomeje gushaka igitego cy'intsinzi ndetse inabona amahirwe ariko umunyezamu Mutabaruka Alexandre abanza kubagora akuramo imipira ya ba Ruboneka na Cheikh Djibril Ouatara.

Akagozi ka Marines FC kaje gucika ku munota wa 3 w'inyongera ubwo Iraguha Hadji yahinduraga umupira imbere y'izamu maze Ngoyi Alvine Ilunga aritsinda. Umukino warangiye ari 2-1.

Iraguha Hadji ababwira ati byari ikibazo cy'igihe gusa
Cheikh Djibril Ouatara yagarukanye imbaraga
Marines FC yakinnye APR FC iratsinda



Source : http://isimbi.rw/bigoranye-apr-fc-yatsinze-marines-ouatara-agarukakana-imbaraga.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)