Birashoboka cyane ko umurundi ukinira Rayon Sports, Bigirimana Abedi yazongera kugaragara mu kibuga mu mpera z'uyu mwaka w'imikino kubera imvune.
Uyu mukinnyi winjiye muri Rayon Sports mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2025-26 utangira avuye muri Police FC, ntabwo yahiriwe muri Gikundiro kuko yakomeje kurangwa n'imvune cyane.
Gusa si imvune yagiriye muri Rayon Sports ahubwo yaje ayifite aho amakuru avuga ko ashobora kubagwa.
Bigirimana Abedi afite imvune yatumye anasiba imwe mu mikino ikomeye ya Rayon Sports irimo umukino ubanza w'ijonjora rya CAF Confederation Cup batsinzwemo Singida Black Stars i Kigali.
Na nyuma yaho yakomeje kugenda agaragaza ibimenyetso kugeza aho byanze afata icyemezo cyo kujya kwa muganga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yabyukiye ku Bitaro bya Legacy kugira ngo bamurebere uko imvune imeze.
Uyu mukinnyi ufite ikibazo cy'agatsintsino amaranye igihe, nubwo bitaremezwa neza ni uko ashobora kubagwa, bivuze aramutse abazwe kugaruka vuba byaba ari umwaka utaha mu mpera za season.
Bigirimana Abedi yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na Police FC yagiyemo mbere yo kujya muri Rayon Sports.
Source : http://isimbi.rw/umwaka-w-imikino-wa-bigirimana-abedi-wa-rayon-sports-ushobora-kuba-wararangiye.html