Umuhanzi wo muri Kenya, Bien-Aimé Baraza, umwe mu bari bagize itsinda rya Sauti Sol, yasobanuye impamvu zatumye yiyemeza gutangira gukora umuziki ku giti cye ariko agakomeza kubana neza n'abo bari basanganwe muri iri tsinda ryari rimaze imyaka irenga 20.
Mu kiganiro yagiranye na Maina wa Classic 105, Bien yavuze ko imyaka bamaze bakorera hamwe ari kimwe mu byamuhaye imbaraga zo gushaka icyerekezo gishya. Yibukije ko urugendo rwabo rwatangiye muri 2002, rukaba rwaramubereye ishuri n'uruhererekane rw'amasomo y'ubuzima n'umwuga.
Yagize ati 'Namaze imyaka 22 muri Sauti Sol. Twatangiye mu 2002, kandi igihe twari dutangiye gufata akaruhuko numvaga ko hari byinshi byahindutse. Numvaga ntakigira amahirwe yo kunguka ubumenyi bushya ku giti cyanjye.'
Bien asobanura ko yari afite ibitekerezo bishya ku buzima bw'umuziki yakora ku giti cye mbere y'uko itsinda rifata akaruhuko mu gihe cya Corona Virus, ariko akizera ko ibintu byiza bituruka no mu gusasa inzobe ariko hatabayeho icyo yise gutungurana.
Ati 'Nari mfite indirimbo natekerezaga mu mutwe, ariko buri gihe nkakunda kwishyiramo ko nzabanza kubitegura kandi sintungure abantu haba abafana cyangwa abo twabanaga mu itsinda. Iyo uteguye ibintu, hari ubwo ibisubizo biza byikubye inshuro icumi ibyo wari witeze.'
Mu rwego rwo kumva neza impinduka barimo kunyuramo, Sauti Sol yagiye guhabwa ubujyanama n'abahanga mu mibanire no mu gutegura imyitwarire. Bien avuga ko iyo nama yabafashije kubona neza uruhare rwa buri umwe n'agaciro k'imbaraga za buri umwe.
Bien yavuze ko atari we wenyine wari utangiye kubona ko ibintu bitangiye kuba akazi karenze ukwishimisha no gukora ibyo wakuze ukunda ku buryo gukorana nk'itsinda byasaga nk'aho ari ukwihenda cyangwa kwiyima izindi mbaraga zashoboraga kubyara umusaruro.
Ati 'Biratangaje ariko twese twari twatangiye kubyumva kimwe. Byatangiye gusa n'aho tubikora nk'akazi gasanzwe, twumva ko gutandukana ari ibintu bisanzwe kandi bishoboka.'
Uyu muhanzi wakoranye indirimbo na Bruce Melodie bise 'Iyo Foto' yongeyeho ko rimwe na rimwe indirimbo yanditse igihe atari ameze neza ari zo zimutungura kurusha izindi .
Ati 'Hari igihe numva ntameze neza, ariko indirimbo nanditse ndi muri ibyo byiyumviro zikantungura. Bigatuma numva ko ngomba kumva uko meze imbere muri njye.'
Sauti Sol isanzwe igizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarpe Otieno na Savara Delvin Mudigi gutandukana kwayo byatangiye guhwihwiswa kuva mu 2021, ndetse buri wese akajya akora indirimbo ku giti cye cyangwa agafatanya n'abandi bahanzi.
Source : http://isimbi.rw/bien-aime-yashyize-hanze-icyamutandukanije-na-sauti-sol.html