AG Promoter yasezeranye mu mategeko na Micky #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kane tariki 27 Ugushyingo 2025, Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter n'umukinnyi w'amafilime, Mukobwajana Asifiwe uzwi cyane nka Micky basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo Micky wari wambaye ikanzu ndende y'umweru irimo umwenda usa nk'aho ubonerana ku gice cyo hejuru na AG Promoter wari wambaye ikote ry'ibara ry'umweru ndetse n'ipantalo y'umukara bagaragiwe n'abashinzwe umutekano w'abantu ku giti cyabo bazwi nka Body Guard bageze ku biro by'umurenge wa Nyarugenge.

Muri ibi birori byo gusezerana imbere y'amategeko byitabiriwe ku bwinshi n'abakunzi b'ibikorwa bya sinema n'umuziki ndetse n'ibindi byamamare muri iki gisata birimo Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman n'umunyarwenya Kazungu Emmanuel wamamaye nka Mitsustu.

Nubwo AG Promoter yabanje gusabwa n'umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge gusubiramo indahiro, gusa aba bombi baje kwemera ko nta gahato ko bagiye kuba umugabo n'umugore bakazabana uko babyiyemeje kandi bakurikije icyo amategeko abiteganya.

ISIMBI kandi twamenye ko ibi birori byo gusezerana imbere y'amategeko byakagombye kuba byarabaye muri Kanama 2025, ariko bitewe n'uko Micky yari atarabona indangamuntu nyuma yo kuyita byasabye ko babanza gutegereza.

Ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025 , nibwo Micky, yambitswe impeta y'urukundo na AG Promoter, mu birori byuje urukundo n'ibyishimo byabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Urukundo rw'aba bombi rwavuzwemo inkuru nyinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa bemeza ko batangiye gukundana muri 2024 nubwo batigeze bashaka kwerura byinshi ku rukundo rwabo .

AG Promoter, wamenyekanye cyane mu gutegura ibikorwa byo kuzamura abahanzi ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ibikorwa bye, asanzwe ari umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda aho afite ikinyamakuru cyandika mu rurimi rw'icyongereza akanafasha abahanzi b'abanyarwanda gutera imbere.

Micky we asanzwe ari umukinnyi w'amafilime nyarwanda ndetse akaba afite filime ye yise bwite yitwa 'igeno' uyu mugore kandi mbere yo gukundana na AG Promoter yabanje kuvugwa mu rukundo na mugenzi we, Kwizera Jaden Martin wamamaye na Captain Regis.

Bategereje gusezerana
Basezeranye kubaba akaramata



Source : http://isimbi.rw/ag-promoter-yasezeranye-mu-mategeko-na-micky.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)