Umukinnyi wa filime nyarwanda Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, agiye gushyira hanze filime nshya yise "What a Day" izaba itandukanye n'izindi yagiye akina kandi ikaba ishingiye ku nkuru mpamo.
Papa Sava umenyerewe muri filime zisa n'izisekeje kandi z'uruhererekane, kuri ubu yahisemo gukora filime itandukanye n'izo.
Yayise "What a Day" avuga ko ishingiye ku nkuru mpamo nk'uko yabibwiye Ikinyamakuru ISIMBI.
Ati "ni igitekerezo gishingiye ku nkuru mpamo, ariko inkuru mpamo ugira ibyo uhinduramo bitewe n'uko ushaka ko igihangano cya we kimera."
Yakomeje avuga ko iyi filime yifuje kuyikora kandi agahinduka mu isura abantu bakabona ko yaba undi muntu.
Ati "ni filime nifuje gukora ariko nkahinduka mu isura, abantu bakabona ko naba undi utandukanye n'uwo basanzwe bamenyereye, nkakina n'ibindi bitandukanye na Comedy ariko nifuzaga no kwiga."
Iyi filime ishingiye ku mugabo w'umumotari washatse gukira anyuze mu nzira z'ubusamo, ariko bikaza kumukoraho.
Ati "ni inkuru y'uburyo ushobora gufata akantu k'umuntu ukita gato bikarangira bibaye ikintu kinini kikagukoraho."
Iyi filime 'What a Day' izasohoka muri Mutarama 2026 aho izajya itambuka kuri ZACU TV.
Papa Sava yamenyekanye muri filime zitandukanye nk'iy'uruhererekane itambuka kuri YouTube yitwa 'Papa Sava', Seburikoko akinamo yitwa n'ubundi Seburikoko n'izindi.