Ibihembo bya Zayed Sustainability Prize, biri mu bigize Earth Zayed Philanthropies, igihembo cyashyizweho na UAE kigamije gushimira no guteza imbere abari kugira uruhare mu kuzana ibisubizo bishya mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Ni uburyo bwo guha icyubahiro Sheikh Zayed bin Sultan Al Nahyan, washinze UAE, no gukomeza umurage w'icyerekezo cye. Iki gihembo cyashyizweho kugira ngo gishyigikire kandi giteze imbere imishinga ifasha Isi gutera imbere mu buryo burambye kandi buboneye.
Buri mwaka hashimirwa abafite imishinga itandukanye mu byiciro birimo guteza imbere ubuzima, ingufu, amazi meza, ibikorwa byo kurengera ibidukikije n'Amashuri yisumbuye yo ku Isi.
Iri rushanwa rihemba imiryango n'amashuri yisumbuye ku bisubizo by'udushya bihangana n'ibibazo bikomeye isi ihanganye na byo, ibyo bigo byagizemo uruhare.
Mu myaka 17 ishize hahembwe abantu n'ibigo 128, ibihembo byeteje imbere ubuzima bw'abantu barenga miliyoni 400 ku Isi.
Kuri iyi nshuro akanama nkemurampaka ka Zayed Sustainability Prize, kahisemo imishinga 33 yo mu bihugu 173 yatoranyijwe mu mishinga irenga 7700. Bigaragara ko ugereranyije n'umwaka ushize abatanze imishinga yabo biyongereyeho 30%.
IRIBA Water Group yo mu Rwanda iri mu bigo byageze mu cyiciro cya nyuma. Igira uruhare mu gutuma abaturage babona amazi meza hifashishijwe imashini zigezweho zifashisha imirasire y'izuba. Wishyura ukoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga hanyuma ugahita ubona amazi yo kunywa.
Ibi byafashije kugeza amazi meza ku bantu barenga 517.000 binyuze mu mashini 203 yashyizwe mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse byahaye akazi abantu 194.
Minisitiri w'Inganda n'Ikoranabuhanga akanaba n'Umuyobozi Mukuru wa Zayed Sustainability Prize, Dr. Sultan Ahmed Al Jaber, yashimangiye ubushobozi buhindura Isi bugaragarira mu mishinga yatoranyijwe.
Yavuze ko abatoranyijwe uyu mwaka bafite imishinga igaragaza ko iterambere rirambye no kurengera ibidukikije atari ibintu byirengagijwe ahubwo byafashwe nk'ibuye rikomeza imfuruka mu cyerekezo Isi ifite.
Uretse IRIBA Water Group, mu cyiciro cy'amazi, harimo imishinga nk'uwa Stattus4, wo muri Brésil ukoresha ikoranabuhanga mu kumenya amazi atakara na Great Bubble Barrier yo mu Buholandi ifasha mu kugabanya imyanda ya pulasitiki mu migezi.
Mu buzima harimo Drop Access yo muri Kenya, Healthy Learners yo muri Zambia Jade Autism yo muri UAE. Mu mishinga yahize indi mu guteza imbere ibiribwa harimo E Green Global, yo muri Koreya y'Epfo, INMED yo muri Afurika y'Epfo na N&E Innovations yo muri Singapore.
Mu cyiciro cyo guteza imbere ingufu harimo ikigo cya BASE Foundation cyo mu Busuwisi GRST yo mu Bushinwa na Poder y Luz Maya yo muri Guatemala.
Ni mu gihe mu guteza imbere ingufu hatoranyijwe ibigo birimo Build Up Nepal yo muri Nepal, CLIC RECYCLE yo muri Espagne na GREE Energy,yo mu Bushinwa.
Hatoranyijwe ibigo by'amashuri yisumbuye byagize uruhare mu guhanga udushya tutangiza ibidukikije.
Mu gice cya Amerika harimo Centro de Ensino Médio 111 - Recanto das Emas yo muri Brésil, Escuela Secundaria Técnica 117 Guillermo González Camarena yo muri Mexique na Mamawi Atosketan Native School yo muri Canada.
Muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara hatoranyijwe Likuni Boys Secondary School yo muri Malawi, Kallamino Special High School yo muri Ethiopia na Kyanja High School yo muri Uganda.
Mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika y'Amajyaruguru, hatoranyijwe ibigo birimo Fawakhir School for Applied Technology yo mu Misiri, Al-Raja School for the Hearing Impaired yo muri Jordanie na Rashaya High School yo muri Liban.
Ibigo byo mu Burayi na Aziya yo hagati harimo, Bodrum Anadolu High School yo muri Turikiya, Specialized School in Angor yo muri Uzbekistan na Istedad Lyceum yo muri Azerbaijan.
Muri Aziya y'Amajyepfo hatowe Qadir Nagar High School yo muri Pakistan, Faafu Atoll Education Center yo mu Birwa bya Maldives na Kikani Vidhya Mandir yo mu Buhinde.
Ni mu gihe mu gice cya Aziya yo mu Burasirazuba na Pacifique hatowe Camarines Norte Senior High School yo muri Philippines, True North International School yo muri Vietnam na Ruamrudee International School Thailande.
Biteganyijwe ko uzatsinda muri buri cyiciro, ni ukuvuga mu guteza imbere ubuzima, kugeza ku kwita ku mazi, ibiribwa, ingufu no kurengera ikirere azahabwa miliyoni 1$, mu gihe ikigo kizahiga ibindi muri biriya bice kizahabwa ibihumbi 150$.
Abatsinze bazatangazwa ku wa 13 Mutarama 2026, mu cyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije kizwi nka Abu Dhabi Sustainability Week.
Binyuze mu bantu n'ibigo 128 byahawe iri shimwe, abantu miliyoni 11,4 babonye amazi meza yo kunywa, ingo miliyoni 54,1 zibona amashanyarazi, abantu miliyoni 17 babonye ibiribwa bifite intungamubiri zihagije, naho abarenga miliyoni 1,2 babona serivisi z'ubuvuzi bwiza kandi bubahendukiye.

