Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania aravuga ko umuhanzi w'Icyamamare Diamond Platnumz n'umuryango we bamaze gusohoka muri iki gihugu rwihishwa batinya ko bashobora kugirirwa nabi.
Ni nyuma y'imyigaragambyo imaze iminsi muri iki gihugu aho abigaragambya bavuga ko barambiwe ubutegetsi bubi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.
Abigaragambya bakaba bangiza ibintu birimo gutwika imodoka, gusenya inyubako za leta n'ibindi bikorwa remezo.
Umuhanzi Diamond Platnumz ni umwe mu bari bashyigikiye Samia Suluhu ariko yagiye yotswa igitutu n'abakunzi be bamushinja gushyigikira umunyagitugu.
Mu butumwa yari yatanze mbere y'amatora Diamond yagaragaje ko ashyigikiye bikomeye Samia Suluhu Hassan, ahamya ko abari kurwanya amatora banamwita uko bashaka ari abantu bake batazi ibyo bari gukora, amusaba kutabaha agaciro.
Icyo gihe yagize Ati 'Mubyeyi wanjye Suluhu, uri umuperezida w'icyubahiro, ukorana umurava kandi ukaba umuhanga cyane, ariko uzirikane ko abantu ubusanzwe badakunda kuvuga ibigwi by'umuntu akiriho [â¦] Wakoze akazi gahambaye kandi urabikomeje, kuva mu rwego rw'uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, uburobyi, ibikorwaremezo n'izindi nzego zitandukanye.'
'Kubera ko wiyoroshya bituma rimwe na rimwe abantu bashaka kukugerageza. Ndagusabye ngo ntibigutere umutima mubi ubitewe n'itsinda rito ry'abantu ntekereza ko batanazi ibyo barimo kandi nibwira ko hari umunsi umwe bazakwibuka nk'uko bagiye bibuka abandi [...] Uzirikane ko hari benshi bagukunda kandi bishimira ibyiza uri gukora mu gihugu cyacu.'
Gusa igitutu cyakomeje kuba cyinshi maze ajya ku mbuga nkoranyambaga ze zose asiba amafoto ye ari muri gahunda zo kwamamaza Samia Suuhu mu matora atarakiriwe neza n'abenegihugu bahise birara mu mihanda mu bikorwa byo kwigaragambya banavuga ko igihe kigeze ngo CCM ive ku butegetsi.
Andi makuru avuga ko uyu muhanzi ari kumwe n'umuryango we, Nyina, umugore we Zuchu, Salam SK bamaze kuva mu gihigu bahunze.
Mange Kimambi umwe mubanyamakuru uri no mu bavuga rikijyana yavuze ko Diamond yahunganye n'itsinda ry'abantu bagera kuri 24 bakaba bagiye Mombasa banyuze ku kibuga cy'indege cya Tanga.
Ati "Diamond Platnumz, Zuchu, Salam SK, Nyina wa Diamond n'abandi bo mu muryango, itsinda ry'abantu bagera kuri 24 bavuye mu gihugu cyabo bajya Mombasa, banyuze ku kibuga cy'Indege cya Tanga."
Kenya Gossip Hub yavuze ko aba bahunze abigaragambya ngo batabagirira nabi aho ngo barimo gushaka ibyamamare byamamaje Samia Suluhu ngo babigirire nabi.
Tanzanian celebrities including Diamond Platnumz have allegedly fled to Mombasa as protests intensify in Tanzania targeting celebrities who promote Samia Suluhu and CCM pic.twitter.com/BV8lz4zRAT
â" KENYA GOSSIP HUB (@kenyasgossips) October 31, 2025