APR FC yafashwe umwanzuro wo kubabarira abakinnyi bayo babiri bari mu bihano, Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda, ni nyuma yo kwihanangirizwa.
Tariki ya 10 Ukwakira 2025 APR FC yari yahagaritse aba bakinnyi bombi kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo yari mu Misiri bagasohoka mu mwiherero nta ruhushya. Icyo gihe bahagaritswe iminsi 30.
APR FC ikaba yamaze gusohora itangazo rivuga ko ejo hashize ku wa 30 Ukwakira, Komite ishinzwe imyitwarire ya APR FC yateranye ikiga uburyo bwo gukemura ikibazo cya Dauda Yussif na Mamadou Sy bari barahagaritswe mu gihe iperereza ku myitwarire mibi yabagaragayeho ryari rigikomeje.
Iyi Komite yasanze aba bakinnyi baragaragaje imyitwarire mibi nkana kuko barenze ku mabwiriza y'ikipe yatanzwe n'abatoza bava mu mwiherero nta burenganzira mbere y'umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids.
Iki gikorwa cyo kutitwara neza cyateje urwikekwe mu ikipe ndetse iyo myitwarire ibangamira imyiteguro n'imikinire kuko abo bakinnyi bombi bari bashyizwe muri 11 bagombaga kubanza mu kibuga.
Mamadou Sy na Yussif Dauda bemeye imyitwarire mibi yabo ndetse basaba imbabazi baniyemeza gukurikiza amabwiriza y'ikipe.
Iyi Komite ikaba yafashe umwanzuro wo kubihanangiriza bwa nyuma mu nyandiko irimo n'ingamba z'inyongera z'imyitwarire abakinnyi bakaba basabijwe mu bandi.
Iyi nama yari iyobowe n'Umunyabanga w'ikipe akaba n'umuyobozi w'iyi Komite, Col (Rtd) Vincent Mugisha, Lt Francine umuyobozi wungirije na Lt Col Jean Paul Ruhorahoza umukozi ushinzwe amategeko. Ni inama kandi na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yitabiriye nk'indorerezi.