Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y'umugore ari mu bukwe avugiriza bitungura benshi cyane, yitwa Ingabire Lydia.
Byatumguye benshi bitewe n'uburyo abantu batamenyereye umukobwa cyangwa umugore avugiriiza noneho akabikora mu bukwe.
ISIMBI yaganiriye na Lydia usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali akoresheje 'Tax Voiture', yavuze ko ari amashusho yafatiwe mu bukwe yari yatashye ubukwe bw'inshuti ye bwabaye muri Nzeri 2025 maze umutahira arimo avuga amazina y'inka, yumva ntibamwikirije kandi we kera iyo yatahaga ubukwe umutahira yavugiraga inka bakamwikiriza n'ikivugirizo.
Rero yakomeje kubona batamwikiriza ahitamo kumwikiriza mu kivugirizo maze umushuti we aba ari we ufata ariya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyamba.