Umusifuzi Cucuri yarezwe kubera umukino wa Mukura VS na APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kwandikirwa na Mukura VS irisaba gusaba ibisobanuro umusifuzi Ishimwe Claude 'Cucuri' wasifuye umukino wabahuje na APR FC.

Wari umukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Rwanda 225-26 warangiye APR FC itsinze 1 ku busa bwa Mukura VS wabaye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.

Iyi kipe yo mu Karere ka Huye ikaba itarishimiye imisifurire aho bashinja umusifuzi wayoboye uyu mukino, Cucuri kuba hari ibyemezo yafashe bitabanyuze.

Mukura VS mu byo yaregeye harimo ikosa Niyigena Clement yakoreye kuri Hakizimana Zuberi ntahabwe ikarita itukura, hari kandi n'igitego Boateng Mensah yatsinze umukino ugiye kurangira ariko bakacyanga kuko habayeho kurarira.

Mukura VS izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira ikina na AS Kigali ubu ni iya gatandatu n'amanota atanu.

Cucuri yarezwe na Mukura kubera kutishimira imisifurire ye ku mukino wabahuje na APR FC



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12081

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)