Ibyo ni byo bikorerwa muri Sitasiyo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) ahari inka z'ibimasa zatoranyijwe kandi zitabwaho uko bikwiye bigatanga intanga nziza.
Ni Sitasiyo iri mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, ikorerwamo abashakashatsi butandukanye ku nka. Uretse ibimasa bitanga icyororo, habarizwa inka nyinshi z'amoko atandukanye n'urwuri rugari zirishaho.
Ahorororerwa ibimasa bitanga intanga zivaho icyororo ndetse n'aho izo ntanga zifatirwa zikabikwa hari mu hateye byihariye mu rwego rwo kurinda ubuziranenge bw'icyororo ziba zigiye gutanga.
Umukozi ushinzwe kwita ku buzima bw'ibyo bimasa, Ndayambaje Abdul Karim, yabwiye IGIHE ko hari igice izo nka zibamo cyubatse nk'ibindi biraro ariko hakaba n'ahandi habugenewe intanga z'izo nka zifatirwa ariko ko kuzorora biba byihariye.
Ati 'Ni imfizi zirindwa indwara n'imirire mibi kandi zigaburirwa neza. Zigaburirwa ubwatsi busanzwe ariko twongeramo n'izindi ntungamubiri zose ubuzima bwazo bukenera.'
Yasobanuye ko hari ibimasa by'amoko atatu y'ingenzi birimo ibitanga icyororo kivaho inka zitanga umukamo mwinshi, ibitanga inyama nyinshi n'ibitanga byombi.
Ati 'Hari ibimasa byo mu bwoko bwa 'Frison' na 'Jersey' bitanga inka zitanga amata menshi nka litiro 25 ku munsi. 'Jersey' ariko yo yihariye kugira amata meza kuko aba arimo amavuta menshi kurusha iza 'Frison'. Hari n'ubundi bwoko butanga byombi bwitwa 'Fleckvieh' ivamo inka zitanga amata n'inyama. Ni ukuvuga ko itanga amata mu rugero atari menshi cyane ariko ikagira n'imikaya ikura vuba igatanga inyama.'
Ndayambaje yavuze ko ayo moko atatu ari yo akunze gutangwaho icyororo ariko ko hari n'izindi nka z'inyarwanda zirimo inyambo, inkuku n'inkungu.
Izo na zo hari ibimasa byazo bitanga icyororo kugira ngo zikomeze zororwe mu rwego rwo gusigara umuco ngo zitazacika ariko ntizihabwa aborozi kuko zidatanga umusaruro wifuzwa, uretse ko hari abazihabwa ngo bazorore mu buryo bw'umuco.
Yakomeje agaragaza ko gufata intanga z'ibyo bimasa bikorwa buri wa Kabiri na buri wa Gatanu kandi inshuro ebyiri ku munsi, imwe mu gitondo indi nimugoroba. Ibyo ngo ni byo bipimo byiza bituma zitanga intanga zujuje ubuziranenge.
Kugira ngo ibyo bimasa bifatwe intanga bijyanwa ahantu habugenewe hari ibintu bikoze mu ishusho y'ishashi noneho ikimasa kikayurira ariko hasi hari umuntu uhita atega icyo izo ntanga zigwamo zikajya kubikwa muri laboratwari.
Intanga imfizi itanga umunsi umwe Ndayambaje yavuze ko zishobora kugera kuri 500 kandi zujuje ubuziranenge ku buryo ziterwa ishashi 500.
Abajijwe niba ishashi zitewe izo ntanga zose zifata, yavuze ko biterwa n'uburyo umworozi yitaye ku nka ye ndetse n'umuterera intanga uko yabikoze.
RAB igaragaza ko muri Sitasiyo yayo ya Songa hari imfizi 10 zitanga intanga z'icyororo ibihumbi 120 ku mwaka ariko ko bitarenze uyu mwaka bazaba bafite imfizi 30 zizajya zitanga intanga ibihumbi 900 ku mwaka mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nka.










