Shema Fabrice yongeye guca amaranga ku mpinduka mu Mavubi, Adel Amrouche aragenda? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Shema Fabrice yavuze ko hari amavugururwa agomba kuba mu ikipe y'Igihugu Amavubi intsinzi ikaboneka.

Ni nyuma y'uko mu minsi yashize yatangaje ko hari ibyo batazihanganira mu ikipe y'Igihugu nk'uburyo ikipe ihamagarwamo n'ibindi.

Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru yitegura umukino usoza urugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi u Rwanda ruzakina na Afurika y'Epfo ejo, Shema Fabrice yavuze ko hari amavugururwa azaba mu ikipe y'igihugu.

Aha yakomozaga ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Benin, ati "Twararangaye twaratsinzwe ngira ngo Abanyarwanda benshi byarabababaje natwe turimo ariko icyo turimo turiga ni ukugira ngo tuvugurure Amavubi."

Yakomeje avuga ko batazahera mu ikipe nkuru ahubwo no mu bana ari ho hagomba gushyirwa ingufu bagategurwa.

Ati "Tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu bana bato. Turashaka kubaka umunsingi ukomeye kugura ngo natwe tube dufite aho dukura abakinnyi kandi bamenyereye amarushanwa'.

Iyo wumvise ubu butumwa bwa Perezida Fabrice ukareba n'ubutumwa Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatanze nyuma yo gutsindwa na Benin, yavuze ko hari ibigomba guhinduka mu Mavubi.

Ati "Uyu munsi ntabwo twageze k'umusaruro twifuzaga kandi twari dushoboye kuba twawubona! Ntabwo twavuga ngo ntakundi! Hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa."

"Ndashimira cyane abafana b'Amavubi ... mwakoze kwitabira muri benshi , ikipe mukayitiza umurindi na vibes. Aho twasezeranye ko duhurira twahahuriye muri indashyikirwa murakabaho! Ku kipe yacu y'Amavubi, ntabwo tuva mu ngamba ahubwo duhindura umuvuno. Iki ni igihe cyo kurushaho gukora kuko birashoboka ariko biraharanirwa."

Uyu munsi ntabwo twageze k'umusaruro twifuzaga kandi twari dushoboye kuba twawubona!

Ntabwo twavuga ngo ntakundi! Hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa.

Ndashimira cyane abafana b'amavubi ... mwakoze kwitabira muri benshi , ikipe mukayitiza umurindi na vibes. Aho twasezeranye…

â€" Nelly Mukazayire (@nmukazayire) October 10, 2025

Izi mpinduka zivugwa zigomba kuba bivugwa ko ari mu mitoreze mu gihe umutoza yakomeza gufunga umutwe ntagirwe inama cyane cyane mu bakinnyi bahamagarwa, hari abasigara kubera impamvu nabo batumva.

Adel Amrouche ntabwo arimo guhuza n'ubuyobozi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12032

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)