Rutahizamu wa APR FC yakoze igikorwa cyakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Côte d'Ivoire, William Togui Mel yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ni igikorwa kigaragazwa n'amashusho iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo. Togui Mel akaba yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y'Abatutsi ihashyinguye.

Togui akaba yaretswe ibice bigize uru Rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka arugize, uko Jenoside yateguwe n'ubukana yakoranywe.

Nyuma yo gusura uru Rwibutso, Togui yavuze ko ibyo yabonye yagenera ubutumwa abaturage ba Afurika bose ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati "ubutumwa natanga kuri Afurika yose n'abaturage b'u Rwanda nyuma y'ibyo nabonye, ni uko ibyabaye bitazongera ukundi, twese turi umuryango."

Yashimiye kandi ubuyobozi bwa APR FC bwamuhaye amahirwe yo gusura Urwibutso akamenya amateka y'u Rwanda.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Togui yinjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2025 aho amaze gukinira APR imikino itandukanye

Togui yasuye Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali ku Gisozi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12033

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)