Kera kabaye, Rayon Sports yatandukanye na myugariro wayo Nsabimana Aimable nyuma y'igihe impande zombi zirebana ay'ingwe.
Nsabimana Aimable wari ku mwaka we wa nyuma muri Rayon Sports yagiranye ibibazo bishingiye ku mafaranga iyi kipe imurimo kuva mu mpera z'umwaka ushize w'imikino.
Ibi byarakurutse kugera no mu myiteguro ya shampiyona ya 2025-26 aho yavugaga ko atazatangira imyitozo batamwishyuye.
Gusa yaje gufata umwanzuro wo gusubukura imyitozo ngo atazafatwa nk'uwataye akazi ariko Twagirayezu Thaddée yari yaramaze kumubwira ko atamukeneye.
Nsabimana Aimable na we yifuzaga gusesa amasezerano ariko ntibumvikane kuko Nsabimana yifuzaga ko yahabwa ibyo ikipe imugomba, miliyoni 6 Frw z'imishahara y'amezi 6 yo gusesa amasezerano nk'uko amasezerano abivuga ndetse na miliyoni 5 Frw zo yasigawemo ubwo yongeraga amasezerano. Yose hamwe akaba miliyoni 11 Frw.
Aha niho Twagirayezu Thaddée yahise avuga ko bitazakunda ahubwo azajya amuhemba adakina.
Yasabiye abandi bakinnyi License ariko Nsabimana Aimable aramureka.
Aimable yaje kwisanga ashaka gusesa amasezerano na Rayon Sports ariko byari bitagishoboka baramwangira binatuma n'ikipe yo Sudani y'Epfo yari yabonye bidakunda ko ayerekezamo.
Nyuma y'ibiganiro birebire, Rayon Sports yaje kwemera gusesa amasezerano na Aimable ubu akaba atakiri umukinnyi wayo.
Mu itangazo yasohoye yagize a
iti "Nsabimana Aimable na Rayon Sports batandukanye ku bwumvikane."
Amakuru avuga ko Nsabimana Aimable agiye kwerekeza gukina muri Libya yabonye ikipe imwifuza.