Reba ibyishimo bya Miss Mutesi Jolly afunukura imodoka ya miliyoni 300 Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampimga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yaguze imodoka y'arenga miliyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda.

Iyi modoka iri mu zihenze zikorwa n'uruganda rwa Mercedes-Benz yamaze kuyibikaho nyuma yo kuzuza umuturirwa nawo wavugishije benshi.

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza Mutesi Jolly arimo afunukura iyi modoka ayikuraho amashashi.

Ni modoka iri mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (izwi nka G-Wagon 63 yo mu 2025), iyo urebye igiciro cyayo usanga ari miliyoni 360 z'amafaranga y'u Rwanda.

Aguze iyi modoka mu gihe mu minsi ishize Alliah Cool yagjze Mercedes-Benz G-Class na Isimbi Model uheruka kwerekana iyo mu bwoko bwa Range Rover Velar igura miliyoni zirenga 80 Frw yahawe n'umugabo we.

Miss Mutesi Jolly mu modoka nshya yaguze
Imodoka Mutesi Jolly yaguze



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12069

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)