Ibirori byo gusoza ayo masomo kuri aba basirikare byabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Byahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 iri shuri rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rw'abofisiye bato.
Aba ba ofisiye bato 1029 binjiye mu ngabo z'u Rwanda harimo 557 bize amasomo y'umwaka umwe ,248 bize amasomo y'igihe gito, abagera kuri 182 bize amasomo y'igihe kirekire cy'imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y'u Rwanda.
Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912. Bagize icyiciro cya 12 cy'abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yagaragaje ko abasoje amasomo bakoze urugendo rutoroshye cyane ko hari bagenzi babo batangiranye uru rugeno ariko ntibabashe kurusoza.
Yagize ati 'Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye kuko 36 batangiranye ntibabashije kusa iki kivi kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz'ubuzima, gutsindwa amasomo ndetse n'imyitwarire itajyanye n'indangagaciro zituranga nk'Ingabo z'u Rwanda.'
Yagaragaje ko kuri ubu iri shuri ritanga amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubuhanga mu bya gisirikare n'ubumenyamuntu, ubuvuzi, imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ubutabire, amategeko, ubuforomo, ubuhanga mu bya mudasobwa n'ubuhanga mu by'ubwubatsi.
Yashimye kandi abahisemo kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda, abasaba gukomeza kurangwa n'indangagaciro ziranga Ingabo z'u Rwanda.
Ati 'Turabashimira ku mahitamo meza bagize, bagakomeza kurangwa n'ubwitange ndetse n'imyitwarire iboneye ibagejeje kuri iyi ntsinzi twizihiza uyu munsi. Tubifurije kuzasohoza neza inshingano bazahabwa kandi tubafasha igihe cyose kuba indashyikirwa nk'uko babitojwe.'
Perezida Kagame kandi yatanze ibihembo ku bahize abandi mu byiciro bitandukanye, barimo uwahize abandi mu bize igihe kigufi ni Jean de Dieu Iyakaremye, abize imyaka ine ni Yves Ndamukunda, mu baturuka mu bihugu by'inshuti, ni Dan Bakangambira wo muri Uganda mu gihe uwahize abandi muri byose ni Emmanuel Kayitare.






























Amafoto: Kwizera Herve