Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ryimitse umugore, GAFCON ibifata nk'ishyano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

GAFCON ntiyemeranya n'iki cyemezo cyo kugira uyu mugore umuyobozi, kuko gihabanye n'ibyo Ijambo ry'Imana rigena, bijyanye n'uko umugabo ari we wenyine ugomba kuba musenyeri.

Ku wa 03 Ukwakira 2025 ni bwo byatanganjwe ko Dame Sarah Mullally yagizwe Umuyobozi w'Itorere Angilikani ry'u Bwongereza asimbuye Justin Welby weguye mu Ugushyingo 2024.

Ni we mugore wa mbere uhawe kuyobora iri torero kuva mu 2014, ubwo abagore bemererwaga kuba ba musenyeri.

Dame Sarah Mullally yakunze kugaragaza cyane ko ashyigikiye abo muri LGBT ndetse agahaharanira ko bahabwa agaciro bakwiriye mu Itorero Angilikani ry'u Bwongereza bagahabwa n'umugisha.

Dame Sarah Mullally wahoze ari umuforomo asimbuye Welby weguye ku mpamvu z'igitutu kijyanye n'ingingo y'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni ikibazo kijyanye na John Smyth wo muri iri torero byavugwaga ko yahohoteye abana b'abahungu imyaka myinshi ubwo babaga bari mu ngando.

Raporo yiswe 'Makin Review' yagaragaje ko Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ryari rizi iby'iryo hohoterwa ariko ntiribikurikirane uko bikwiye ndetse na Justin Welby arabimenya ariko aruma gihwa.

Iyimikwa rya Sarah Mullally ryafashwe nk'ishyano n'abo muri GAFCON

Nyuma yo gutangaza iyimikwa ry'uyu mugore,
Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z'Ijambo ry'Imana mu Itorero Angilikani (GAFCON), uyoborwa n'Umuyobozi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, wabyamaganiye kure.

Mu itangazo yashyize hanze, GAFCON, yavuze ko icyemezo cy'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza giheza abandi Bangilikani bo ku Isi, kuko gishingiye ku guhitamo umuyobozi uzakomeza kubacamo ibice.

Itangazo rirakomeza riti 'Nubwo hari abaza kwakira icyemezo cyo kwimika Musenyeri Mullally nk'umushumba wa mbere w'umugore ugiye kuyobora Canterbury, umubare munini w'Abangilikani mu Isi baracyizera ko Bibiliya isaba ko umugabo ari we wenyine ugomba kuba musenyeri.'

GAFCON yavuze ko uku kwimika uyu muyobozi bizakomeza gukoma mu nkokora Itorero rya Angilikani ry'u Bwongereza kubahiriza gahunda y'ubumwe mu Bangilikani ku Isi.

Uyu muryango wagaragaje ko igiteye impungenge ari uko Musenyeri Mullally atakomeye ku ndahiro yarahiye ubwo yagirwaga Musenyeri mu 2015.

GAFCON iti 'Icyo gihe yijeje ko azakuraho ndetse akanarwanya inyingisho zose zihabanya n'ibyo Bibiliya yigisha. Aho kubahiriza ibyo Musenyeri Mullally yakomeje gushyigikira inyigisho zitubahiriza ukuri kwa Bibiliya n'inyishisho zigoreka ukuri ku bijyanye no gushyingiranwa n'ibyiyumvo ku bijyanye n'ibitsina.'

GAFCON yibukije uburyo mu 2023 Musenyeri Mullally yabazwaga niba abaryamana bahuje ibitsina baba bakoze icyaha, undi yasubije ahubwo ko bamwe muri abo bakwiriye guhabwa umugisha.

Musenyeri Mullally kandi yanatoye yemeza ko abashyingiranwe bahuje ibitsina bajya bahabwa umugisha mu Itorero Angilikani ry'u Bwongereza, ibintu baheraho bavuga ko kumwimija ari ishano.

GAFCON yavuze ko mu myaka hafi 150 Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ryitwaye neza mu guhagararira u Bwongereza ndetse no kuyobora Abangilikani (Anglican Communion) mu buryo bwiza, ariko ku bwo guteshuka ku byo Bibiliya yihisha ubu itagifatwa nk'umuyobozi w'Abangilikani ku Isi, ari yo mpamvu bitandukanye na yo.

GAFCON yagaragaje ko yari yizeye ko Itorero Angilikani ry'u Bwongereza rizisubiraho, rigakurikiza ibyo Imana ishaka binyuze mu guhitamo umuyobozi Ijambo ry'Imana riteganya, uzaharanira ubumwe bw'Abangilikani bacitsemo ibice ariko ku bw'amahirwe make ari ko bitagenze.

Dame Sarah Mullally wateje impagarara ni muntu ki?

Dame Sarah Mullally w'imyaka 63 afite abana babiri yabyaranye na Eamonn Mullally. Akomoka mu Mujyi wa Woking wo mu gice cya Surrey. Ni mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Londres. Uyu mukecuru yabaye umuforomo mukuru w'u Bwongereza kuva mu 1999 kugeza mu 2004.

Mu 2005 yashimiwe n'Ubwami bw'u Bwongereza nyuma yo kugira uruhare mu guteza imbere ubuforomo n'ububyaza.

Mbere yo kugirwa musenyeri wa 133 wa Londres mu 2018 yari musenyeri w'Umujyi wa Crediton mu Burengerazuba bw'u Bwongereza kuva mu 2015 kugeza mu 2018.

Musenyeri Mullally agiye gusimbura mugenzi we wa York, Stephen Cottrell, wakori umaze amezi 11 muri izi nshingano nyuma y'uko Justin Welby yeguye.

Cottrell ni umwe mu bahisemo ko uyu muyobozi mushya ashingwa izi nshingano.

Gutora Umushumba Mukuru w'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ni ibintu bikorwa mu ibanga. Atorwa n'itsinda rizwi nka 'Crown Nominations Commission', riba rikuriwe n'umuntu wayoboye urwego rw'Ubutasi rw'u Bwongereza, MI5

Risabwa ko bibiri bya gatatu ry'abagize iri tsinda byemeranya ku bakandida babiri. Nyuma amazina yabo agashyikirizwa Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza na we ahagitamo umwe ubundi Umwami w'u Bwongereza akamwimika.
Utorwa aba agomba kuba afite byibuze imyaka 30 ariko ari munsi y'imyaka 70.

Yagaragaje ko basabira abasenyeri n'abayobozi muri Angilikani ku Isi, barimo na Musenyeri Mullally, bagasaba ko niba ahawe uyu mwanya yagarukira Imana akihana, ndetse agakorana na GAFCON mu kwimakaza amahoro.

Dame Sarah Mullally yabaye umugore wa mbere ugiye kuyobora Itorero Angilikani ry'u Bwongereza
GAFCON yamaganye Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ryimitse umugore nk'umuyobozi wabwo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itorero-angilikani-ry-u-bwongereza-ryimitse-umuyobozi-gafcon-ibifata-nk-ishyano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)