Ahazaza h'u Rwanda hari mu biganza byanyu- Perezida Kagame ku bofisiye bashya muri RDF - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025, ubwo yatangaga ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029 bashya mu Ngabo z'u Rwanda, barimo abakobwa 117.

Perezida Kagame yavuze ko inshingano zitegereje abo basirikare ari ukurinda igihugu kuko u Rwanda rwifuza amahoro.

Ati 'Turifuza ko mwarinda u Rwanda n'abarutuye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko n'iyo baba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n'abatagikunda n'abatagishaka. Turashaka amahoro. U Rwanda rukeneye amahoro.'

Yakomeje agaragaza ko abasirikare binjiye mu ngabo bagomba gufata iya mbere bakajyana n'igihe aho kugira ngo igihe kibajyanye, kandi bagahora baharanira kongera ubumenyi.

Yagaragaje ko nta n'umwe ukwiriye kumva ko u Rwanda rwageze aho rushaka kugana, ahubwo ko inzira ikiri ndende, bityo ko ubushake n'imbaraga bigikenewe.

Ati 'Ingabo z'igihugu cy'u Rwanda zagize uruhare mu kubaka igihugu, mu kugiteza imbere, kugeza n'uyu munsi mwinjiye muri uyu mwuga ni cyo igihugu kibatezeho n'ibihe biri imbere umuntu wese igihugu kimutezeho ibyo ngibyo.'

Perezida Kagame yashimangiye ko igihugu gikomeye gifite umusingi gihagazeho kigomba kuba gifite umutekano, kikawushingiraho mu gutera imbere.

Ati 'Kwinjira muri RDF bibaha ubushobozi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry'u Rwanda no kubungabunga amahoro, adakwiye kugarukira mu Rwanda gusa ariko ndetse n'umusanzu wacu waba ukenewe tukaba twabigeza no ku bandi dufatanya mu bikorwa byinshi. Hirya no hino ku Isi aho ari ho hose.'

Yongeye gusaba abo basirikare kugenda bazirikara kuzuza inshingano zo gukorera Abanyarwanda kuko ari wo murimo w'ibanze, anabibutsa ko ahazaza h'igihugu hari mu biganza byabo.

Ati 'Mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wanyu wa mbere w'ibanze. Iyo mukorera Abanyarwanda ari bo muvukamo muba mwikorera na mwe. Bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga, mu myitwarire yanyu, no mu mahitamo yanyu igihe nta n'umwe ubareba.'

Yongeye ko 'Ahazaza h'u Rwanda hari mu biganza byanyu, mu maboko yanyu. Ubushobozi mufite bugaragara muzabukoreshe uko bikwiye, tubatezeho byinshi ariko mujye muhera no kwitwara neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu, mugire n'uruhare ku bireba abanyu.'

Umukuru w'Igihugu kandi yasabye abasirikare bashya kwirinda imico mibi rimo ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi byatuma batuzuza inshingano z'ibategereje uko bikwiye.

Ati 'Ntabwo twakwifuza ko ibi byose mumaze kugeraho byaba impfabusa umunsi umwe kubera ko warushijwe imbaraga n'imico mibi yo gusinda, ibiyobyabwenge n'indi idakwiriye mu bantu. Byaba ko byaturutse hano iwanyu, cyangwa byaturutse n'ahandi ntabwo ari imico yo kwiga.'

Ibirori byo gusoza ayo masomo kuri aba basirikare byahujwe no kwizihiza kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 iri shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rw'abofisiye bato.

Aba ba ofisiye bato 1029 binjiye mu ngabo z'u Rwanda harimo 557 bize amasomo y'umwaka umwe ,248 bize amasomo y'igihe gito, abagera kuri 182 bize amasomo y'igihe kirekire cy'imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y'u Rwanda.

Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912. Bagize icyiciro cya 12 cy'abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Perezida Kagame yashimye abasirikare binjiye mu Ngabo z'u Rwanda, abagaragariza ko ahazaza h'igihugu hari mu biganza byabo
Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yagaragaje ko zikwiye kugira uruhare mu guteza imbere igihugu
Ubwo abasirikare bambikanaga ipeti rya Sous-Lieutenant bahawe n'Umukuru w'Igihugu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yari mu bitabiriye ibi birori
Perezida Kagame yashimangiye ko gukorera Abanyarwanda ari yo nshingano ya mbere ku basirikare ba RDF
Abasirikare bakoze akarasisi karyoheye ijisho
Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta akurikiye impanuro z'Umukuru w'Igihugu
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, areba uko abasirikare bashya bakora akarasisi badasobanya
Ubwo Perezida Kagame yagenzuraga ingabo mbere y'uko zitangira akarasisi
Abasoje barimo abakobwa 117

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahazaza-h-u-rwanda-hari-mu-biganza-byanyu-impanuro-za-perezida-kagame-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)