Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, Nyambo Jesca umwe mu bamaze kubaka izana, yafunguye ishuri ryigisha gukina filime rizafasha abantu bose bafite impano bifuza kuzazikina nk'ababigize umwuga.
Nyambo yabwiye ISIMBI ko ari igitegerekezo yagize nyuma yo kubona abantu benshi bamwandikira bamubwira ko bifuza gukina filime ariko na none asanga bagomba kuba bafite ubumenyi muri byo, bafite ikintu kigaragaza ko ibyo bintu babizi atari ukuza kwigira muri filime.
Ati 'Ni yo mpamvu nafunguye ishuri ryigisha gukina filime, kuyobora amashusho, gufata amashusho, ibintu byose bibera muri filime, gutunganya amashusho no kwandika filim.'
Yavuze ko umuntu uzajya asoza iri shuri azajya ahabwa icyangombwa kerekana ko yarisoje (Certificate) izamufasha no mu bindi bikorwa bizajya bikenera kwerekana no hari ubumenyi afite.
Iri shuri ryitwa Kigali Filime Academy, riherereye Sonatubes aho na Nyambo azajya aba ari mu bigisha. Ushaka kwiyandikisha yahamagara 0788358613 cyangwa 0788960861.