Afhamia yandikiye Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Afhamia Lotfi wahagaritswe ku nshingano zo gutoza Rayon Sports, yamaze kwandikira iyi kipe ayisaba kumusubiza mu kazi bitarenze amasaha 48.

Tariki ya 13 Ukwakira 2025 ni bwo Rayon Sports yandikiye Afhamia Lotfi bamumenyesha ko ahagaritswe mu kazi iminsi 30, gusa na nyuma y'iyi minsi akaba atazagaruka kuko byari ugukurikiza amategeko kuko amasezerano bafitanye avuga ko uruhande ruzifuza gusesa amasezerano ruzatanga iminsi 30 y'integuza.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, Afhamia Lotfi yandikiye Rayon Sports ayimenyesha ko igomba kumusubiza mu kazi bitarenze amasaha 48.

Mu gihe batabikora akaba azahita yitabaza amategeko. ISIMBI yamenye ko yakoze ibi abigiriwemo inama n'abanyamategeko be, ni mu rwego rwo gukurikiza amategeko kugira ngo azanabone ibimenyetso byo gutwara muri FIFA ko yagerageje no kubandikira ngo asubizwe mu kazi.

Afhamia akaba afite gahunda yo kurega Rayon ikamwishyura amasezerano yose kuko avuga ko yahagaritswe binyuranyije n'amategeko kandi hakaba hari n'ibyo ikipe itubahirije bikubiye mu masezerano, kudahemberwa ku gihe, kugira uruhare mu kugura abakinnyi n'ibindi.

Gusa ku ruhande rwa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddee yavuze ko amasezerano asobanutse ko nibifuza gutandukana na we bazamwishyura amezi 3 (ahembwa $3500), aha hakaziyongeraho imishahara y'ibirarane by'amezi abiri bamufitiye.

Afhamia Lotfi akaba akaba yarahagaritswe ashinjwa umusaruro mubi aho mu mikino 5 yatoje yatsinzwemo 3, anganya umwe atsinda umwe.

Afhamia Lotfi yasabye Rayon Sports kumusubiza mu kazi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12087

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)