Nyamasheke: Hatangiye ubufatanye mu gusubiza mu ishuri abana 150 barivuyemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wungurije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza, Mukankusi Athanasie, yabwiye IGIHE ko umwaka w'amashuri 2024/2025 warangiye mu karere kose habarurwa abanyeshuri 263 bataye ishuri ariko abagera kuri 113 bakaba barafashijwe kurigarukamo bagatangirana n'abandi umwaka mushya w'amashuri.

Ati "Imibare iragaragaza ko dufite abana 263 twatangiye ukwezi kwa Gatandatu bigaragara ko bataye ishuri kubera ko buriya guta ishuri bigaragara mu gihe amasomo arangiye, umwana atitabiriye ku buryo bukwiriye mu gihe kingana n'umwaka wose".

Visi Meya Mukankusi yavuze ko mu mezi atatu y'ikiruhuko akarere n'abafatanyabikorwa batandukanye bagerageje gushaka abataye ishuri aho bari hose haba hirya no hino mu Karere no hanze y'Akarere bituma umwaka w'amashuri 2025/2026 utangira hari abamaze kurigarukamo.

Ati "Muriya bariya 263, abagera ku 113 baragarutse dusigaranye 150 ariko na wo ntabwo ari umubare muto ku buryo twavuga ko udahangayikishije".

Mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo guterwa inda ku bangavu bakagira isoni zo gusubira mu ishuri, kubura amafaranga y'inshuri no kubura ibikoresho by'ishuri.

Visi Meya Mukankusi Athanasie avuga ko nk'Akarere bashyira imbaraga mu gusubiza mu ishuri abangavu babyariye iwabo akabwira agahumuriza abangavu batewe inda, ko bidakwiye kubabera impamvu yo kuva mu ishuri.

Ati 'Uretse n'abangavu babyariye iwabo, ngira ngo mwarabibonye ko dufite n'abasubiye mu ishuri bakuze. Ni ishingano zacu nk'ubuyobozi gushishikariza abana babyariye iwabo gusubira mu mashuri ntibayacikirize'.

Mukankusi avuga ko abenshi mu babyariye iwabo iyo babagezeho babasaba gusubira mu ishuri bahitamo kujya kwiga mu mashuri y'imyuga aho gukomeza amasomo y'ubumenyi rusange.

Visi Meya Mukankusi yasabye abana bataye ishuri kurigarukamo
Mu karere ka Nyamasheke abana 150 bataye ishuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hatangiye-ubufatanye-mu-gusubiza-mu-ishuri-abana-150-barivuyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)