Niyonizera Judith watandukanye na Safi aritegura kwibaruka ubuheta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyonizera Judith uzwi nka Judy Boss Lady n'umugabo we King Dustin barimo kwitegura kwibaruka ubuheta.

Judith wamamaye cyane ubwo yakoraga ubukwe n'umuhanzi Safi ariko ntibigende neza bakaza gutandukana, yaje kubona umuhoza amarira.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amashusho agaragaza ko atwite kandi akuriwe, ashimira Imana ku byo ikomeje gukorera umuryango wabo.

Ati "Urakoze Mana ku bwa byose wadukoreye."

Baritegura kwibaruka ubuheta mu gihe muri Nzeri 2023 bari bibarutse imfura yabo.

Judith Niyonizera na King Dust batangiye gukundana mu 2021, ndetse mu 2023 baza kwibaruka imfura yabo.

Muri Gicurasi 2025 nibwo aba bombi baje gukora ubukwe, ni nyuma y'uko ubwo yakoze na Safi 2017 urugo rutamuhiriye

Niyonizera na King Dust baritegura kwibaruka ubuheta



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)