Ishyirahamwe ry'Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryamaze kwemeza ko shampiyona ya Handball igomba gutangira mu mpera z'iki cyumweru.
Hazatangira shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo aho n'ingengabihe y'umunsi wa mbere yahise itangazwa.
Shampiyona ikaba izatangira tariki ya 12 Ukwakira 2025, ikaba izabera ku bibuga bitatu Musanze, Ruhango na Nyagatare.
Aya makipe akaba agiye gutangira urugendo rutoroshye rwo guhatanira igikombe cya 2025-26 ni mu gihe icy'umwaka ushize cyegukanywe na Police HC itsinze APR HC mu mikino ya kamarampaka.
Gahunda y'umunsi wa mbere wa Shampiyona ya Handball tariki ya 12 Ukwakira 2024
Musanze
Musanze HC 11:00' UR Huye
UR Huye 13:00' Gicumbi HT
Gicumbi HT 15:00' Musanze HC
Ruhango
ES Kigoma 11:00' UR Rukara
Nyakabanda HC 13:00' ES Kigoma
UR Rukara 15:00' Nyakabanda HC
Nyagatare
GS Tabagwe 11:00' ADEGI Gituza
AGEDI Gituza 13:00' APR HC
APR HC 15:00' GS Tabagwe