Amashimwe ni yose ku mubyinnyi Titi Brown, nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye ya moto n'ikamyo yo mu bwoko bwa 'Howo' yahitanye umumotari wari umuhetse.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025, yasangije abamukurikira ubutumwa bw'amashimwe ku Mana agaragaza ko yakoze impanuka ya moto ku bw'amahirwe akayirokoka.
Yavuze ko we n'umumotari wari umuhetse bahuye n'imodoka yo bwoko bwa 'Howo', uwari umutwaye ahita yitaba Imana, gusa we (Titi) nta n'igikomere yagize.
Ati "Mwa bantu kurokoka impanuka ya Howo umumotari wari ugutwaye agapfa wowe ukabivamo nta n'igikomere, ni ubuntu bw'Imana."
Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown, ni umwe mu babyinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda, igikundiro cye cyangwa ubwamamare bwe bwiyongereye kurushaho ubwo yari afunguwe agatangira kuvugwa mu nkuru z'urukundo n'umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca.