Ibirori byo gusoza amasomo no guhabwa ipeti rya sous Lieutenant ku basirikare 1029 byabaye ku wa 3 Ukwakira 2025 mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda ni we watanze iryo peti ndetse anasaba abarihawe kuzuza neza inshingano zo kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda.
Ati 'Mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wanyu wa mbere w'ibanze. Iyo mukorera Abanyarwanda ari bo muvukamo muba mwikorera namwe. Bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga, mu myitwarire yanyu, no mu mahitamo yanyu igihe nta n'umwe ubareba.'
Yakomeje ati 'Ahazaza h'u Rwanda hari mu biganza byanyu, mu maboko yanyu. Ubushobozi mufite bugaragara muzabukoreshe uko bikwiye, tubatezeho byinshi ariko mujye muhera no ku kwitwara neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu, mugire uruhare ku bireba abanyu.'
Abaganiriye na IGIHE mu barangije amasomo yabo bagaragaje ko zari inzozi bakuranye kuri ubu zibaye impamo nk'uko Kiberinka Martine Lief yabigarutseho.
Ati 'Nakuze nkunda kuba umusirikare cyane ko nk'abatubanjirije tubafatiraho ingero nyinshi mu gihugu cyacu gifite amateka yihariye. Amasomo twakuye hano ni menshi harimo gukunda igihugu, ubunyangamugayo n'ubwitange kandi azadufasha mu nshingano nshya dutangiye.'
Yakomeje ati 'Umukuru w'Igihugu yatubwiye ko nk'ingabo nshya twinjiye mu muryango mugari wa RDF, ko kurinda igihugu bitarangirira gusa mu ntambara ahubwo no kugira uruhare mu kucyubaka nk'urubyiruko tukarushaho no kusa ikivi cy'aho abatubanjirije bari bagejeje.'
Yavuze ko kuba ari umusirikare w'umukobwa ari ishema kuri we, ahamagarira bagenzi be gukomeza kubyitabira.
Muhawenimana Donatha we yagize ati 'Ni amasomo twagiye twiga atandukanye azadufasha kuzuza inshingano twahawe uyu munsi, harimo izo kurinda igihugu, abaturage bacyo n'Abanyarwanda muri rusange. Ni inzozi zanjye kuva kera, uyu munsi ntekereza ko zabaye impamo. Ni igikorwa kitoroshye ariko kitanakomeye. Bisaba gutinyuka no gukunda igihugu, ugashyira mu bikorwa inzozi zawe warose kuva kera.'
Nkubitoyimanzi Anaclet na we yashimangiye ko inshingano bahawe n'Umukuru w'Igihugu zikomeye kandi ko bazagendera ku murongo mugari n'inama ze.
Mukarwasa Valerie ni umubyeyi ufite umwana we winjiye mu Ngabo z'Igihugu yagaragaje ko abyishimiye kandi ko yizeye ko azafasha igihugu mu kugicungira umutekano.
Ati 'Nishimiye ko agiye kuba ingabo y'Igihugu, azaturwanirira, azaturindira umutekano, na we kandi awirindira. Ndamwifuriza ishya n'ihirwe, amahoro menshi kandi no gukunda umurimo, amashuri yize aha ntapfe ubusa.'
Ku rundi ruhande, Umunya-Guinea Conackry, Souleymane Diawara, yagaragaje ko yishimiye guhabwa ipeti n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda Paul Kagame kandi ko amasomo akuye mu Rwanda azamufasha kuzuza neza inshingano zo kurinda igihugu cye.
Ati 'Nk'umusirikare wa Guinea Conackry, nzaharanira gukoresha amasomo nk'uye aha mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu guhindura ibintu mu gisirikare cyacu. Nahisemo kuza kwiga mu Rwanda kuko ari igihugu gifite igisirikare gikomeye, naje kubigiraho kugira ngo nanjye nzabashe gukoresha ubwo bumenyi nteza imbere igihugu cyanjye.'
Ibirori byasojwe n'ibyishimo na morale iri hejuru ku basirikare bashya n'imiryango yabo yari yagiye kubashyigikira.







Amafoto: Kwizera Herve