Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri Sinema Nyarwanda, yavuze ko abamushinja gukunda abagabo ari byo kuko ntaho yabahinze ngo azajya agenda akuremo umwe uko abishaka.
Mu mpera z'ukwezi gushize nibwo Mama Sava yashyize hanze ifoto ari kumwe n'umusore ubona ko bahuje urugwiro maze amuhata imitoma.
Uyu mosore yirinze gutangaza byinshi kuri we uretse kuba ari we babyaranye imfura ye, agaragaye mu gihe yagiye avugwa mu nkuru zitandukanye z'urukundo yaba izo yemeje n'izo atemeje.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Mama Sava avuga kuba abantu bavuga ko akunda abagabo kubera ukuntu bahora bamuvuga mu nkuru z'urukundo zitandukanye, atabanga cyane ko ntaho yabahinze.
Ati "ugasanga umuntu aranditse ngo uyu ahora mu nkundo, none byapfuye, none byapfuye, ni ukuri kw'Ima na nta murima ngira nabahinzemo, nta murima nabahinzemo ku buryo mbanga, ndabakunda cyane. Ndabanga se bakoze iki bariya bakozi b'Imana."
Muri iki kiganiro kandi Mama Sava yahishuye ko abantu bibeshya ko yabonye gatanya kera kandi atari byo.
Yagize ati "gatanya nyibonye ejobundi. Rwose hashize nk'amezi abiri."
Mama Sava umukunzi we yaherukaga gutangaza ni Nshuti Alphonse benshi bamenye nka Alpha bari bamaze umwaka urenga bakundana, uyu bamumutukiyeho ko atwaye umugabo w'abandi cyane ko yari amaze iminsi atandukanye n'umugore we.
Ubu ari mu munyenga n'umusore w'umunya-Kenya babyaranye imfura ye bakaza gutandukana mu 2013 nyuma y'imyaka ibiri y'umunyenga w'urukundo.
Batandukanye ubwo yari atwite akaba kuva icyo gihe yari atarabasha kubona umwana we kuko bari batarongera kubonana.
Nyuma yaje gushaka umugabo na we babyarana undi mwana ariko baza gutandukana ari na we baheruka guhana gatanya.