Access to Finance Rwanda yagaragaje ko 83% by'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse bagerwaho na serivisi z'imari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 2 Ukwakira 2025 mu nama yigaga ku buryo abakora ubucuruizi buto n'ubuciriritse bagera kuri serivisi z'imari biboroheye.

Ni inama yiswe 'MSME Growth Symposium' yateguwe na AFR ifatanyije na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) ndetse na Mastercard Foundation, ibaye bwa mbere ariko izajya iba buri mwaka aho ihuriza hamwe abakora mu bigo by'imari, inzego za Leta , ibigo bifasha Leta mu iterambere, n'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'abandi batandukanye.

Iyi nama igamije kwigira hamwe uburyo ubucuruzi buto n'ubuciriritse bwazamuka by'umwihariko binyuze mu kugera kuri serivisi z'imari.

AFR ivuga ko kuba 99.8% by'ibigo bikora ubucuruzi mu Rwanda ari ibikora ubuto n'ubuciriritse bigaragaza ko ari bwo nkingi y'ubukungu bw'Igihugu mu bijyanye n'ubucuruzi. Uru rwego kandi rutanga akazi ku bantu benshi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na AFR mu 2024 bwagaragaje ko abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse mu Rwanda bagera kuri 17.5% badashobora kubona inguzanyo mu bigo by'imari mu gihe 83% bo bagerwaho n'izo serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse (MSMES) mu Rwanda bacyugarijwe n'uburyo bwo kutagira imikoranire ihamye iborohereza kugera kuri serivisi z'imari.

Muri izo mbogamizi harimo kugorwa no kubona inguzanyo cyangwa igishoro, inyungu iri hejuru mu bigo by'imari, kutagira ubumenyi mu micungire y'ubucuruzi n'icyuho cy'ubumenyi bucye mu by'imari.

Iyacu ariko yagaragaje ko abakora mu rwego rw'ubuhinzi bo bafite imbogamizi zihariye mu by'imari kuko urwego rwabo rutitabwaho uko bikwiye.

Ati 'Mu nzego zose dusanga urw'ubuhinzi ari rwo rutabona inguzanyo zihagije kandi bimaze igihe bivugwaho. Abakora mu nzego zitandukanye haba Leta n'abikorera barakizi. Nka AFR twatangiye kugira icyo tubikoraho kuko ubu hari banki turi gukorana nazo ku buryo ubagannye udafite ingwate wabasha kubona inguzanyo.'

Yakomeje ati 'Hari n'ikibazo cya ba rwiyemezamirimo badafite ubumenyi mu gukora ubucuruzi kinyamwuga, baba bakeneye abantu bafite ubumenyi burenze bwabafasha. Abo bantu tubafasha kubona amahugurwa kandi tukabishyurira ikiguzi cy'amahugurwa ariko na rwiyemezamirimo akagira amafaranga ashyiramo kugira ngo abigire ibye abashe kumenya gucunga ibyo akora neza. Dufasha kandi ibigo by'imari kumva neza urwego rw'ubuhinzi tukabahugura kandi tukabaha n'amafaranga kugira ngo babashe kugera no ku muhinzi uri mu cyaro..'

Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Dr. Kabayiza Alex yavuze ko uruhande rw'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'abo mu bigo by'imari harimo kudakorana neza.

Yagaragaje ko ariko MINICOM hari icyo igiye kubikoraho.

Ati 'Ubushakashatsi bwerekanye ko tugomba gukorana n'abarebwa bose n'iki kibazo. Dushobora no kumvikana uburyo habaho ubwoko bw'inguzanyo runaka bujya gusubiza ikiciro runaka cy'ubukungu bakoreramo.'

Rwiyemezamirimo mu by'ubuhinzi ukiri urubyiruko, Ishimwe Bonette yashimangiye ko bibagora kwizerwa n'ibigo by'imari kuko nta ngwate baba bafite bigatuma kubona inguzanyo bakeneye bigora.

AFR igaragaza ko iri gushyira mu bikorwa gahunda ya 'Grow to Scale' iterwa inkunga na Mastercard Foundation, i Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) na BPN Rwanda.

Ni gahunda ifasha ba rwiyemezamirimo bari mu nzego z'ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n'inganda nto n'iziciriritse bahabwa amahugurwa akenewe kugira ngo bagure ibikorwa no kubafasha kubona inguzanyo mu bigo by'imari bishingiwe hamwe mo kubaha amafaranga adasubizwa n'asubizwa nta nyungu kugira ngo bazamuke.

Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yavuze ko abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse (MSMES) mu Rwanda bacyugarijwe n'uburyo bwo kugera kuri serivisi z'imari
Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri MINICOM, Dr. Kabayiza Alex yavuze ko uruhande rw'abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'abo mu bigo by'imari harimo kudakorana neza
Iyi nama ku iterambere ry'ubucuruzi buto n'ubuciriritse yitabiriwe n'abakora mu nzego zitandukanye
Rwiyemezamirimo mu by'ubuhinzi ukiri urubyiruko, Ishimwe Bonette yashimangiye ko bibagora kwizerwa n'ibigo by'imari kuko nta ngwate baba bafite bakeneye bigora
Urwego rw'ubuhinzi rwagaragajwe nk'urukiri inyuma mu kugera kuri serivisi z'imari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/access-to-finance-rwanda-yagaragaje-ko-83-by-abakora-ubucuruzi-buto-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)