Nanze kuba igikoresho cyabo - Perezida wa Rayon Sports ku bibazo yagiranye n'abarimo Muvunyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ko ipfundo ry'ibibazo yagiranye na 'Board' iyobowe na Paul Muvunyi ari uko yanze kuba igikoresho cyabo.

Ibi yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cyo kuri uyu wa Gatanu aho yari abajijwe icyabaye kugira ngo ntiyumvikane n'iyi Nama y'Ubutegetsi kandi ajya gutorwa bari bamushyigikiye bikanavugwa ko ari bo bagize uruhare rwo kumushyiraho.

Yavuze ko ari uko yasanze abo binjiranye mu buyobozi by'umwihariko muri 'board' barashakaga kumugira igikoresho cyabo.

Ati "sinzi niba wenda naba igikoresho, niryo jambo, nutekereza ko naba igikoresho byaba ari ikindi kindi, ariko bisa nabyo."

"Ariko reka mbahe urugero rumwe rwabaye abantu bose bazi, byanavuzwe mu itangazamakuru, iyo ushobora kubona ukabona board iraguhamagaye ngo ngwino tuguhe CEO, ubwo se uri ahantu uyobora cyangwa uri ahantu uyobora ariko hayoborwa n'abandi? Niyo mpamvu nabyanze."

Twagirayezu Thaddée kuva yatorwa mu Gushyingo 2024, nyuma y'iminsi mike hatangiye gusohoka amakuru y'uko atumvikana n'abasaza.

Bakomeje kugenda bihishwa hishwa ariko biza gusohoka hanze bitewe n'uko umwuka wakomeje kugenda uba mubi cyane hagati ya Twagirayezu Thaddée na Board.

Twagirayezu Thaddée yavuze ko yanze kuba igikoresho cya board



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12058

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)