Ishimwe Vestine uheruka gukora ubukwe, yihanangirije umuvandimwe Kamikazi Dorcas baririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko atagomba gukora ubukwe akiri muto ko we byari umugambi w'Imana.
Ni mu kiganiro bombi bagiranye na MIE Empire, aho bageze bakanakomoza ku rugo rwa Vestine.
Ishimwe Vestine yabajijwe amakuru y'urugo avuga ko kwiyakira byamugoye kuko ari ibintu bishya atari amenyereye, aho yavuze ko ataramenya ibintu byinshi ku buryo yabwira abantu uko bimeze icyo gihe yaba agiye kwigira inzobere, gusa ngo urugo rumeze neza.
Yakomeje abwira murumuna we Dorcas, aramwihangiriza amubuza kuzashaka akiri muto.
Ati "Mwana wanjye [Dorcas] ntuzashake ukiri muto cyane, uzabe uretse. Aramutse ashatse akiri muto namucira inkoni nkamukubita. Njye byari umugambi w'Imana."
Kamikazi Dorcas yavuze ko nyuma y'uko umuvandimwe we ashatse, kwiyakira byaramunanite yibaza uko agiye kubaho batari kumwe biramunanira.
Ngo ubukwe bukimara kuba yahise ajya ku ishuri kuko yari mu bandi yumvaga nta kibazo, byose byangiritse ubwo yari agarutse avuye ku ishuri, no kurya byaranze ngo ategereje Vestine.
Ati 'Dore ngo mveyo! Mama ni we wabibabwira. Yageraga aho akavuga ngo 'sinjya ku meza utari waza. Kurya byari byananiye, ntabwo mwabyumva. Ni umuntu twakuranye kuva kera noneho yari ameze nka mama wanjye muto. Ni umuntu wanyitagaho, naba ntari kurya akambaza impamvu, akanantera imbaraga.'
Yakomeje agira 'Nagize agahinda gakabije 'depression' ku buryo namuhamagaye saa Cyenda z'Ijoro, Mama yaza kundaza nkamubwira ngo ahamagare Vestine ndamushaka. Byageze aho nkajya nanga no kujya iwe kuko ndishyiramo ko turi kumwe kandi tutari kumwe. Namaze nk'ukwezi ntishima, byaranze. Ubu ndi kurya kuko ndi iwe, kuko Mama yarambwiye ngo 'jya iwe kugira ngo ubashe kurya.' Nakoresheje n'imiti ariko biranga.'
Vestine na Dorcas bazataramira muri Canada hagati y'itariki ya 18 Ukwakira n'iya 15 Ukwakira 2025. Ni ibitaramo bine birimo icyo mu Mujyi wa Vancouver muri Sonset Church,
Winnipeg muri Riverwood Church, Regina muri Parliament Community Church na Edmonton muri People's Church.