Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yasabye abantu kumufasha kuvuza umugore we urembye urwaye impyiko cyane ko we ubushobozi bumaze kumushirana.
Mu mashusho yasangije abakunzi be yagize ati 'Abantu mwifuza ko naba ndi amahoro, bamwe mumbwira ngo ongera uririmbe indirimbo nshya, nimubanze mumenye ko mfite ikibazo cy'umugore urembye. Dusigaye tumara gatatu adasinzira, akava kuri 'Dialyse' akarara areba akirirwa areba akongera agasubira areba. Hakagira ibindi bimenyetso ntavugira kuri 'camera' binyereka ko ibintu bitameze neza. Hakiyongeraho ko njya kuri 'Dialyse' ngomba kwishyura amafaranga y'indengakamere rimwe na rimwe nkajyamo amadeni.'
Theo Bosebabireba yavuze ko ntako atagize, yakoze ibishoboka byose ndetse n'abantu bakamufasha ariko bikaba byaranze.
Ati 'Mwa bantu mwe ntako ntagize, ntako mutagize mwaramfashije ariko na none bigeze aho mwongera mugahaguruka bikaba nk'uko ku munsi wa mbere mwabyumvise mukadufasha pe. Byaranze kubona miliyoni n'igice yo gutanga ku muntu ntacyo ukora niyo wasaba gute ntabwo ari kuboneka. Nje hano muri iki kiganiro ngo nkubwire ngo niba hari icyo wadufasha dufashe.'
Umugore wa Theo Bosebabireba yafashwe mu Gushyingo 2024 aho impyiko ze zose zangiritse.
Yagerageje kumuvuza ndetse n'abantu baramufasha ariko gukira bikaba byaranze neza kuko akeneye guhindurirwa impyiko.
Umugore wa Theo Bosebabireba mu gihe atarahabwa impyiko, yivuza byibuza gatatu mu cyumweru aho inshuro imwe agiye gukoresha 'Dialyse' bimusaba kwishyura ibihumbi 100Frw.