Minisitiri Uwimana yavuze ku mpamvu zitangwa n'abagabo badakozwa ibyo gusezerana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije mu Murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke ku wa 2 Ukwakira 2025, mu birori byo gusoza icyumweru cy'Umuryango mu Ntara y'Iburengerazuba, cyahawe insanganyamatsiko igira iti 'Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye'.

Ni ibirori byaranzwe n'ibikorwa birimo gupima indwara zitandura, guha abana indyo yuzuye, kwakira ibirego by'abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gusezeranya imiryango 22 yo mu Murenge wa Ruharambuga yabanaga itarasezeranye.

Uwimana yavuze ko iki cyumweru cyatekerejwe mu gushakira igisubizo ibibazo bibangamiye umuryango birimo amakimbirane, ababana batarasezeranye, imirire mibi n'igwingira, ihohotera rishingiye ku gitsina, abana baterwa inda, guta ishuri, ibiyobyabwenge n'ibindi.

Yavuze ko kimwe mu bibashimisha ari ukubona imiryango ifata icyemezo cyo gusezerana imbere y'amategeko, ashimira cyane imiryango yateye iyo ntambwe.

Minisitiri Uwimana yavuze ko iyo umugore n'umugabo biyemeje kubana mu buryo bwemewe n'amategeko baba barinze umuryango wabo, ababakomokaho n'igihugu muri rusange kuko gusezerana bibaha uburenganzira mu mategeko, mu irangamimerere na serivisi za Leta bakazihabwa mu buryo bworoshye.

Ati "Gusezerana ni ikimenyetso cy'urukundo no kwereka uwo mugiye kubana ko ari we wenyine kandi utazamuhemukira".

Minisitiri Uwimana yavuze ko hari aho aherutse kujya, abagabo bamubwira zimwe mu mpamvu zituma badasezerana imbere y'amategeko.

Ati "Iya mbere bambwiye ngo ni ubushobozi buke, bambwiye ko bigoye kubona inkwano, ko nta n'amafaranga yo gukora ibirori. Ikindi bambwiye ngo abagabo baba bakigerageza abagore ngo barebe ko ari isasu nibabona atari isasu babone gusezerana. Ntabwo nzi i Nyamasheke igituma mudasezerana, ariko nkurikije umuco waho numvise, abagabo mushobora kuba mukineka ko abagore babasha kubaterura no kuboza neza. Baracyaboza?"

Minisitiri Uwimana yavuze ko inkwano idakwiye kuba ikibazo kuko itegeko ry'Umuryango rya 2024 ryemera ko abantu bakundana, bagasezerana n'iyo umugabo ataba yarakoye.

Abagiye gushinga urugo bakwiye kugira igihe gihagije cyo kumenyana, no gutegura urugo aho gutegura ibirori byiza.

Ati "Muri iri gerageza mubyaramo abana mwarangiza mukabata bakabura kirera, mbasabe rero kwirinda kubanza kubana ngo mwumve uko bizagenda nyuma".

Bamwe mu bayobozi bitabiriye isozwa ry'icyumweru cy'umuryango
Mu Karere ka Nyamasheke imiryango yasezeranye mu ruhame inakorerwa ibirori
Imiryango 22 yo mu Karere ka Nyamasheke yasezeranye yakorewe ibirori
Uyu mwana ari mu cyatsi, bivuze ko nta mirire mibi cyangwa igwingira afite
Minisitiri Uwimana yavuze ku mpamvu zitangwa n'abagabo batarumva akamaro ko gusezerana imbere y'amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-uwimana-yavuze-ku-mpamvu-zitangwa-n-abagabo-badakozwa-ibyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)