Impamvu Faustinho Simbigarukaho yemeza ko Rayon Sports gutwara igikombe bigoye cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino wa Isibo Radio&TV ukunzwe na benshi, Mugenzi Faustin wamamaye nka Faustinho Simbigarukaho yavuze ko Rayon Sports kwegukana Igikombe uyu mwaka bigoye.

Ni nyuma y'uko yasezerewe na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup ndetse ikaba yanaraye itsinzwe na Police FC.

Aganira k'Ikinyamakuru ISIMBI, Faustinho yavuze ko Police FC ari ikipe nziza yagaragaje ko itoje ndetse iri ku rwego rwo hejuru kurusha Rayon Sports.

Yakomeje avuga ko icyo Rayon Sports yazize ari icyo imaze iminsi izira.

Ati "Rayon Sports yazize ibyo imaze iminsi izira cyangwa wenda ibyo yateguye mu isoko ry'igura ry'abakinnyi kuko bigaragara ko ititeguye neza kuko abakinnyi ubona ko batari ku rwego rwa Rayon Sports."

"Ibaze ikipe kubona imipira y'imiterekano nk'itandatu iri ahantu hamwe ariko igaterwa n'abakinnyi batandukanye, nta mukinnyi wo gutera imipira y'imiterekano ni Abedi wikamata, ni Tambwe Gloire ariko abandi urwego ruri hasi, wajya mu bwugarizi ni Rushema Chris ni Youssou Diagne amakosa ni menshi kuko ntibakinanye igihe, navuga ko Rayon Sports ifite ibibazo birenze kimwe."

Abajijwe niba abona izatwara igikombe, Faustinho yagize ati "gutwara igikombe biragoye cyane."

Rayon Sports imaze gukina imikino 2 ya shampiyona uwa Kiyovu Sports yatsinze n'uwo yaraye itsinzwemo na Police FC. Izagaruka mu kibuga ku Cyumweru ikina na Gasogi United.

Faustinho Simbigarukaho yavuze ko Rayon Sports bigoye gutwara igikombe cya shampiyona
Rayon Sports yaraye itsinzwe na Police FC



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11979

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)