Ikibuga cy'indege cy'i Munich cyongeye kuba nyabagendwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatumye ingendo 17 zisubikwa bikoma mu nkokora abagenzi 3000 bagombaga kugoresha iki kibuga bagiye mu bice bitandukanye. Bahawe aho kuba banahabwa ibiribwa n'ibiryamirwa mu gihe hategerejwe ko icyo kibazo cya drones gikemuka.

Izo drones zabonwe nijoro ku wa 02 Ukwakira 2025. Kuko hari umwijima mwinshi, ntabwo abagenzura ingendo zo mu kirere kuri iki kibuga babashaga kubona ingano cyangwa ubwoko bw'izi ndege ngo zibe zakumirwa.

Muri iyi minsi u Burayi buhanganye na drones nyinshi ziba zitembera hafi y'ibibuga by'ingege bikoreshwa n'abagenzi benshi. Ibyabaye mu Budage biherutse kuba no muri Danemark no muri Norvège.

Ntiharamenyekana inkomoko y'izi drones, ariko hakekwa u Burusiya.

Ni ibibazo byahagurukije abo mu Burayi. Ku wa 1 Ukwakira 2025, bahuriye i Copenhagen muri Danemark hagamijwe gukaza umutekano no gushyiraho ingamba zikumira izi drones.

Perezida w'Umuryango w'Ububwe bw'u Burayi, Ursula von der Leyen yagize ati 'u Burusiya buri kutugerageza ari na ko bushaka guteza umwiryane muri twe.'

Nubwo ku wa 02 Ukwakira 2025, Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, mu buryo bw'urwenya yavuze ko agiye guhagarika kohereza izi drones muri Danemark, ariko u Burusiya muri rusange bwahakanye ibyo kuba inyuma y'iki kibazo.

Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cy'i Munich mu Budage kimaze iminsi kidakora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibuga-cy-indege-cy-i-munich-cyongeye-kuba-nyabagendwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)