Kimenyi Yves yasubije Muyango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimenyi Yves yafashe umwanya asubiza umugore we Muyango Claudine wamwifurije isabukuru nziza, amubwira ko amagambo ye yamusubije inyuma yibuka ibihe byiza bagiranye.

Ni nyuma y'uko umubano wabo bombi umaze iminsi uvugwamo agatotsi ndetse bikavugwa ko batandukanye ariko nta n'umwe uragira icyo abivugaho.

Ubwo Kimenyi Yves yizihizaga isabukuru y'imyaka 33 ejo hashize, Muyango Claudine yamwifurije umunsi mwiza akoresheje amagambo meza yuje imitoma.

Yagize ati "Isabukuru nziza kuri wowe ugifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Uko ubuzima bwagenda kose uzahora wihariye kuri njye ku bwo kuba umubyeyi mwiza n'umutima mwiza, nta kindi nkwifuriza uretse urukundo n'umugisha ubuzima butanga. Wishimishe cheri.'

Kimenyi Yves akaba yamubwiye ko aya magambo amubwiye yamusubije inyuma mu ntekerezo yibuka ibihe byiza.

Ati "urakoze cyane, ubutumwa bwawe bungaruriye ibihe byinshi byiza, urakoze ku bw'urukundo rwawe n'amagambo meza, icyaba cyose uzahora uri umwe mu bintu by'ingenzi bigize ubuzima bwanjye. Urakoze cherie."

Kimenyi Yves na Muyango yabatangiye gukundana muri 2019 hagati, tariki ya 28 Gashyantare 2021 mu birori byiza byabereye Romantic Garden, nibwo yamwambitse impeta ya Fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.

Yves na Muyango babanaga nk'umugore n'umugabo, muri Kanama 2021 baje kwibaruka imfura yabo y'umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel

Tariki ya 4 Mutarama 2024 basezeranye imbere y'amategeko maze tariki ya 6 Mutarama 2024 nibwo umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves yakoze indi mihango y'ubukwe na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda ya 2019.

Ubutumwa Kimenyi Yves yasubije Muyango Claudine
Kimenyi Yves na Muyango Claudine ni bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12042

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)