Kankindi Anne-Lise yahawe inshingano muri FIFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kankindi Anne-Lise wamamaye mu mupira w'u Rwanda muri AS Kigali ndetse n'ubwo yari yaherekeje ikipe y'igihugu muri CHAN muri Cameroun, yahawe inshingano mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) aho yashyizwe mu Kanama gashinzwe Ikoranabuhanga muri Ruhago no kuyijyanisha n'igihe.

Si we wenyine wahawe ishingano kuko na perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice watorewe kuyiyobora muri Kanama 2025, yashyizwe mu bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA).

Shema Fabrice akaba ari umwe mu bantu 22 bo mu bihugu bitandukanye bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura muri FIFA, aho gakuriwe na Kurt Okraku wo muri Ghana.

Anne-Lise akaba akaba we ari mu kanama kayobowe n'Umunya-Islande, Thorvaldur Orlygsson.

Aba banyarwanda bakaba basanzemo Martin Ngoga watorewe kuba Umuyobozi w'Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA mu Nteko Rusange ya 75 y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amagaru ku Isi (FIFA) yabereye i Asunción muri Paraguay muri Gicurasi uyu mwaka.

Perezida w'kipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, Eng Hersi Saidi, washyizwe mu Kanama gashizwe gutegura Amarushanwa y'Abagabo muri FIFA ni mu gihe Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Tanzania [TFF], Wallace Karia, yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo itegura Ruhago yo ku Mucanga naho Samuel Eto'o uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroon agirwa Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Amategeko y'Umupira w'Amagare muri FIFA.

Shema Fabrice yashyizwe mu bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA)
Anne Lise yahawe inshingano muri FIFA



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12006

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)