Umunyarwandakazi ukinira Yanga Princess, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy yavuze ko abavuga ko ari umuhungu ari ubwoba bamufitiye ko azabatsinda kandi niko bizagenda.
Muri Tanzania hamaze iminsi inkuru zivuga ko Kaboy yahagaritswe gukinira Yanga Princess muri Tanzania kubera ko bakeka ko afite igitsina gabo.
Umuvugizi wa Yanga, Ali Kamwe aherutse gutangaza ko Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzania ryabamenyesheje ko hari amakipe yareze asaba ko Kaboy yahagarikwa kuko babona ari umuhungu.
Yavuze ko bagiye kwicara bakanakora iperereza ryabo ubundi bakabona gufata umwanzuro kuri iki kibazo.
Agaruka kuri iki kibazo, Mukandayisenga Jeannine yavuze ko abo ari abamufitiye ubwoba kandi uko byagenda kose azabatsinda.
Ati "ibyo ndabimenyereye hano dukina umupira w'imbaraga, ibyo bavuga bibi ndabimenyere, bagize ubwoba. Njyewe nakiniye amakipe y'abagore menshi, nakiniye amakipe y'abagore mu Rwanda, nakiniye Yanga y'abagore. Abo bagize ubwoba, byabacanze iyo ni politike ya ruhago."
"Bafite ubwoba ko nzabatsinda ibitego byinshi, bagize ubwoba nibaza gukina na Yanga tuzabatsinda ibitego byinshi, njye ndi umukobwa nakiniye amakipe menshi y'abagore mu Rwanda, muri Tanzania, bakunzi ba Yanga muzaze kureba abo tuzabatsinda ibitego byinshi dutware igikombe."
Mukandayisenga Jeannine akaba yaragiye muri Yanga Princess mu mwaka ushinze akaba yari avuye muri Rayon Sports y'Abagore.