Ishimwe rya Dr. Donald Kaberuka wagizwe indashyikirwa na Gates Foundation - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori bizwi nka 'Goalkeepers2025'.

Uyu muryango wavuze ko Dr Donald Kaberuka yakoze ubutaruhuka mu bijyanye no gukorera ubuvugizi gahunda zo kwimakaza uburyo burambye bwo gutera inkunga gahunda z'ubuvuzi zikagera kuri bose.

Mu itangazo uyu muryango washyize hanze, wavuze ko 'Dr Kaberuka yakomeje guharanira ko hakwimakazwa udushya mu buryo bujyanye no gutanga serivisi z'ubuzima, uburyo ziterwa inkunga n'uburyo abarwayi bitabwaho.'

Ni igihembo cyashimishije uyu muhanga mu bijyanye n'ubukungu, agaraga ko ntako bisa kuba umuhati we warazirikanwe n'uyu muryango uri mu ikomeye ku Isi.

Ati 'Ndabyemeye mu izina rya benshi bahuje imbaraga ngo bigerweho. Kubera ko Isi iri guhinduka ibintu bigakomera kurushaho, bisobanuye ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abaturage bakomeze kugira ubuzima bwiza, batekane ndetse babe bafite imbaraga zibafasha gutegura ejo hazaza.'

Dr Donald Kaberuka yayoboye Banki y'Amajyambere ya Afurika imyaka 10 kugeza mu 2015, anayobora Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango Global Fund.

Ni umwe mu bayoboye Umuryango uzwi nka 'Council on State Fragility' ugamije gufasha ibihugu bifite ubukungu bujegajega kuba byakwikura mu bibazo.

Ni umujyanama mu muryango ukora ubushakashatsi ku bukungu uzwi nka 'International Growth Centre' washinzwe na Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza by'umwihariko ishuri ryayo ryigisha ibijyanye n'ubukungu.

Ni umwe kandi mu nzobere mu bukungu u Rwanda rufite. Yabaye Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi w'u Rwanda. Ni Umuyobozi w'Ikigo Nyafurika gitanga ubujyanama ku mari no ku ishoramari cya SouthBridge.

Uyu mugabo watwaye ibihembo bitandukanye, yize muri Tanzania na Écosse. Ubu afite impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Glasgow.

Gates Foundation yazirikanye imbaraga za Dr Kaberuka mu kwita ku iterambere ry'abaturage yashinzwe mu 2000. Yashinzwe na Bill Gates n'uwahoze ari umugore we, Melinda French Gates.

Uyu muryango ufite icyicaro gikuru i Washington muri Amerika wita ku guteza imbere ubuzima, iterambere ry'abaturage, kwimakaza ihame ry'uburinganire, uburezi bufite ireme.

Dr. Donald Kaberuka yagizwe indashyikirwa na Gates Foundation



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-dr-donald-kaberuka-wagizwe-indashyikirwa-na-gates-foundation

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)