Myugariro w'ikipe ya Police FC ku ruhande rw'ibumoso, Ishimwe Christian ashobora kongerwa mu ikipe y'Igihugu yitegura imikino ya Benin na Afurika y'Epfo.
Ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi 23 azifashisha mu mikino ibiri itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Ni imikino u Rwanda ruzahuramo na Benin i Kigali tariki ya 10 Ukwakira na Afurika y'Epfo tariki ya 14 Ukwakira muri Afurika y'Epfo.
Muri aba bakinnyi bahamagawe abakina ku ruhande rw'ibumoso bugarira ni umwe gusa Niyomugabo Claude usanzwe ukinira APR FC akaba na kapiteni wayo.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko na myugariro wa Police FC benshi banibazaga impamvu atahamagawe ashobora kongerwa mu bakinnyi bitegura uyu mukino.
Bivugwa ko yagize impungenge z'uko Niyomugabo Claude ashobora kuzabona ikarita y'umuhondo ku mukino wa Benin akaba yasiba uwa Afurika y'Epfo kuko asanganywe indi, bityo bikaba byamugora.
Amavubi azatangira umwiherero ku Cyumweru yitegura iyi mikino yombi.
Mu Itsinda C riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y'Epfo. Nigeria n'u Rwanda zifite 11, Lesotho ya gatanu ifite amanota icyenda na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.